00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abayobozi b’utugari umunani basezeye mu kazi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 November 2024 saa 07:26
Yasuwe :

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari umunani na Sedo bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gatsibo banditse amabaruwa yo gusezera mu kazi.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa basezeye mu kazi ni abo mu mirenge ya Kiziguro, Muhura, Kageyo, Gitoki, Nyagihanga na Remera.

Impamvu nyamukuru yakomotse ku kuba bamaze igihe kinini bamwe muri bo batubahiriza inshingano zabo nk’uko bikwiye.

Aba bayobozi batangiye kwandika amabaruwa yo gusezera kuva ku wa 06-08 Ugushyingo 2024.

Benshi bashinjwaga kwakira amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza y’abaturage aho kuyajyana kuri banki bakayishyirira ku mufuka.

Abandi bagiye bakira amafaranga ya Ejo Heza y’abaturage bakayarya mu gihe harimo n’abagiye bashuka abaturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka bakazigurisha bakabagurira inyana ntoya andi mafaranga bakayagabana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yemereye IGIHE ko koko aba ba gitifu umunani na Sedo bamaze kwandika amabaruwa basezera mu kazi.

Icyakora yabise intwari ngo kuko nibura babonye ko gushyira umuturage ku isonga bibananiye bagahitamo gukuramo akabo karenge.

Ati “Nibyo koko abagitifu umunani na Sedo bamaze kutwandikira basezera. Twari tumaze iminsi tubakurikirana hari na bo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB iri gukurikirana. Hari n’abatawe muri yombi nka Sedo bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kurya amafaranga y’abaturage ya Mituweli, Ejo Heza hakaba n’abashutse abaturage kugurisha inka za Girinka.”

Yasabye n’abandi bayobozi kwirinda kurya ibigenewe umuturage, ahubwo bagakoresha ubushobozi Leta iba yabahaye mu kwikemurira ibibazo.

Yibukije ko abantu bazajya babirengaho gusezera byonyine bidahagije ahubwo bazajya bakurikirana kugira ngo baryozwe ibyaha baba bakoreye mu kazi.

Akarere ka Gatsibo gafite imirenge 14, utugari 69 n'imidugudu 602

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .