Umuyobozi wa ’Ngarama Social Development Company Ltd’, Habimana Cyprien, ari nayo irimo abantu 152 biyemeje kubaka isoko rya kijyambere na gare nshya, yabwiye IGIHE ko byose bamwe bizuzura bitwaye miliyari 1,5 Frw.
Yavuze ko batangiye kwishyira hamwe nyuma y’uko Leta ihanyujije umuhanda wa kaburimbo bakabona ko ari ngombwa ko umurege bavukamo wagira isoko rya kijyambere ryiza ndetse na gare ijyanye n’igihe abaturage bategeramo imodoka.
Yagize ati “Iyi mishanga tuzayubaka nk’abaturage ba Ngarama bifuza guteza imbere aho bavuka, turabona nta kibazo kirimo kuko abantu bose turi kumwe muri iki gikorwa turacyumva kimwe.”
Habimana yavuze ko ikibanza bazubakamo cyari gisanzwe kirimo isoko rya Leta rishaje akaba ari ho bazahera bahubake isoko rishya ryiza ndetse ngo na gare nziza ijyanye n’igihe. Yavuze ko inyigo yamaze gukorwa ndetse na banki bamaze kuyegera ku buryo Akarere nikabegurira ikibanza bazubakamo, bazahita batangira.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimiye abikorera bo mu Murenge wa Ngarama bishyize hamwe, abizeza ubufatanye mu kubona ubutaka bazubakaho ibi bikorwaremezo.
Yagize ati “Turabashyigikiye ku buryo umushinga wabo tuzawukorera ubuvugizi muri Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano ikabubegurira. Turateganya kubasura tukajya kumva ibyo bateganya gukora tukanabafasha guhabwa ubutaka, tuzareba niba Leta yabubaha ku buntu cyangwa niba babugura. Tuzaganira turebe igisubizo cyiza cyavamo.”
Meya Gasana yakomeje asaba abikorera bo mu yindi mirenge kugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo kuko Leta ibashyigikiye kandi ishyize imbere ubufatanye hagati yayo n’abikorera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!