Gatsibo: Abaturage bashumbushijwe nyuma y’uko ihene zabo zikingiwe zigapfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu tugari dutatu tw’Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, bashumbushijwe ihene 22 nyuma y’uko izo bari boroye zikingiwe zimwe zigapfa kubera amakosa y’ubunyamwuga mu gukingira yabaye.

Tariki 26 Kanama uyu mwaka, nibwo hagaragaye impfu z’ihene mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro mu tugari twa Ndatemwa, Akabagendo na Ryarugema, aho iri kingira ryabereye.

Aba baturage barimo gushumbushwa n’Akarere ka Gatsibo nyuma y’uko bagaragarije ubuyobozi ikibazo bagize. Ihene 22 zashumbushijwe abaturage zifite agaciro n’ibihumbi 660 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’uko iki kibazo kigaragaye, tariki 29 Kanama mu nama yahuje Akarere ka Gatsibo n’inzego bireba, zemeranyije ko aborozi bapfushije amatungo yabo bazahabwa ingurane vuba cyane, bigizwemo uruhare n’akarere, kandi inzobere mu by’amatungo zavuze ko zigiye kureba ahavutse ikibazo.

Tariki 2 Nzeri iri tsinda ryavuye muri RAB no mu ishyirahamwe rihuje abaganga b’amatungo n’akarere ka Gatsibo, basuye aka gace ka Ndatemwa, Akabagendo na Ryarugema intego ari ukureba aya matungo yapfuye nyuma yo gukingirwa.

Bari kandi bagamije kureba ku makuru yagiye acaracara avuga ko uru rukingo arirwo nyirabayazana, ndetse n’abavugaga ko hari indi ndwara itazwi.

RAB ivuga ko iki kibazo cyagaragaye mu duce tubiri gusa, mu gihe hakingiwe ahantu 603 muri Gatsibo hose harimo Ihene n’Intama 29,609, hapfamo Ihene 6.

Muri rusange Ihene n’Intama 704,261 nibyo byakingiwe mu gihugu, kandi ngo nta handi hagaragaye ikibazo nk’iki.

RAB ivuga ko mu ngo zasuwe muri Kiziguro na Rwimbogo, iperereza ryerekanye ko nta kibazo cy’urukingo rwa Muryamo y’Amatungo Magufi yuza gihari cyangwa Muryamo y’Inka, ko ahubwo basanze ari amakosa yakozwe ajyanye n’ubunyamwuga mu gukingira mu gace ka Ndatemwa.

RAB ivuga ko kugeza ubu ikibazo cy’uwatanze urukingo kirimo gusuzumwa, harebwa amakosa yakozwe n’ibihano byatangwa.

Abaturage bashumbushijwe ihene zifite agaciro k'ibihumbi birenga 600 FRW
Ihene zatanzwe ni 22

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza