00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abaturage bakoze intebe z’amashuri bahawe umunsi ntarengwa wo kwishyurwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 06:43
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bari bamaze igihe bishyuza amafaranga bakoreye ubwo bateranyaga intebe zifashishwa mu mashuri, bahawe icyumweru kimwe cyo kuba bishyuwe asaga miliyoni 13 Frw bari bafitiwe.

Iki kibazo cyahawe umurongo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo 2021, nyuma y’aho rwiyemezamirimo, aba baturage ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere bahuye bagacoca ikibazo.

Ni ikibazo kimaze amezi arenga atandatu aho abaturage bavuga ko bateranyije intebe zirenga ibihumbi 13 zagombaga gushyirwa mu bigo by’amashuri, bikarangira hari amafaranga yabo batishyuwe.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko bagitangira gukora bishyurwaga neza ariko ngo bigeze mu minsi ya nyuma batangira kwishyurwa nabi.

Kunduwumutima Emerance yagize ati “ Njye bamfitiye ibihumbi 85 Frw nakoreye. Mu mezi ya nyuma twarishyuzaga bakatubwira ko rwiyemezamirimo ataraboneka, ubu rero ari kuganira n’ubuyobozi turindiriye ikivamo kuko hashize igihe.”

Bayavuge Marie Chantal we wishyuza ibihumbi 25 Frw kuko yatanze imisumari n’imiseno, yavuze ko bari bamaze igihe kinini bishyuza ariko barabuze igisubizo.

Ati “ Ubu rero batubwiye ko Akarere ariko kagiye kutwishyura kandi ni nabyo twasabaga mbere kuko Akarere niko katureberera, twasabaga ko twishyurwa hanyuma bakazayakata rwiyemezamirimo none birangiye babyumvikanye.”

Rwiyemezamirimo Ngamije Ambroise uyobora True energy Ltd, yavuze ko ikibazo cyari cyabayeho cyanatumye abaturage batinda kwishyurwa cyatewe n’umukozi wakoreshaga abo baturage watanze raporo y’amafaranga menshi arenze ayagombaga kwishyurwa biba ngombwa ko bitinda.

Ati “ Mbere bishyuzaga miliyoni 20 Frw ariko twaje gusubiramo dusanga ni miliyoni zirengaho gato 13 Frw, aho bikemukiye rero nasabye Akarere gufata amafaranga bamfitiye bagakuramo amafaranga yose y’abo baturage bagahita babishyura.”

Ngamije yavuze ko kandi indi mpamvu yatumye batishyura abaturage ku gihe ngo harimo no kuba hari abatanze konte zitanditse neza bamwe bakabashakisha bakababura kugira ngo bazikosore .

Ati “Turi mu biganiro n’inzego bireba, aho bitaratangira na bo tubafite muri gahunda kugira ngo umuturage nk’umugenerwabikorwa, akaba yaranatanze umusanzu mu kubaka, nta mpamvu y’uko adahabwa ibyo yakoreye. Aho twakoreye hose rero turifuza ko ibintu bijya ku murongo, tugakomeza kubana no gukorana neza n’umuturage ndetse n’inzego bireba."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolly, yavuze ko bagiranye ibiganiro na rwiyemezamirimo abaha uburenganzira bwo kwishyura abaturage ku mafaranga bari bamufitiye, yizeza abaturage ko nyuma y’icyumweru kimwe bari bube babishyuye.

Ati “ Rwiyemezamirimo tumufitiye amafaranga menshi arenga miliyoni 30 Frw, abaturage bo ni miliyoni 13 Frw kandi yaduhaye uburenganzira bwo kubishyura. Uwumvaga ko yarenganye rero ari burenganurwe kandi turumva ikibazo gihawe umurongo.”

Nankunda yijeje aba baturage ko bitarenze tariki ya 3 Ukuboza bazaba babonye amafaranga yabo yose.

Kunduwumutima Emerance yavuze ko yishimiye kwishyurwa nyuma y'amezi atandatu
Bayavuge Marie Chantal yavuze ko kuva na mbere basabaga akarere kubishyura bakazayakata rwiyemezamirimo
Bamwe mu baturage bishyuza rwiyemezamirimo bishimiye ko bagiye kwishyurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .