00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abashumba babiri muri batatu bakubise umugabo agapfa batawe muri yombi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Abashumba babiri bo mu Karere ka Gatsibo bakubise inkoni umugabo bikamuviramo urupfu, batawe muri yombi bashyikirizwa RIB mu gihe undi umwe bafatanyije agishakishwa.

Aba bashumba bakubise uyu mugabo tariki ya 23 Nyakanga ahagana saa yine z’ijoro mu Mudugudu wa Bihinga mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko aba bashumba bakubise uyu mugabo nyuma y’amakimbirane bagiranye nk’abaturage, nyuma y’iminsi mike ngo bamutegeye mu nzira ari nijoro, ari batatu bamukubita inkoni nyinshi ziganjemo izo mu mutwe agejejwe kwa muganga ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Urujeni Console, yabwiye IGIHE ko bataramenya icyatumye aba bashumba bakubita uyu mugabo, gusa ko babiri bamaze gutabwa muri yombi mu gihe undi umwe agishakishwa.

Ati “ Impamvu bamukubise ntabwo iramenyekana ariko twabafashe ubu bashyikirijwe RIB kugira ngo baryozwe icyaha bakoze, bamukubise inkoni nyinshi ariko biragaragara ko atari inkoni gusa bashobora kuba baranakoresheje amabuye.”

Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’umutekano abakoze icyo gikorwa bashakishijwe, hafatwa babiri undi umwe we ngo aracyashakishwa kandi bizeye nawe kumufata.

Yakomeje asaba abaturage kwirinda urugomo no kwihanira kuko ngo hari amategeko n’ubuyobozi bwiteguye kubafasha bukabakemurira ibibazo batarindiriye kwihanira.

Ati “ Icyo mwaba mupfa cyose ntabwo ukwiriye kwihanira hari ubuyobozi, abaturage nibabanze bumve ko hari ubuyobozi bwiteguye kubafasha, nibirinde kwihanira kuko byabaviramo igifungo.”

Kuri ubu aba bashumba bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, sitasiyo ya Kabarore mu gihe undi umwe bafatanyije agishakishwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .