Ni igikorwa kizakorerwa abagera kuri 69 bahwanye n’utugari tugize Akarere ka Gatsibo. Akarere gateganya kwishingira aba bayobozi muri banki, ikabaha amafaranga baguramo moto bakajya bayishyura gahoro gahoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko gufasha aba bayobozi kubona moto biri mu byo biyemeje kugira ngo batange serivisi nziza ku muturage.
Yagize ati " Ntabwo ari moto gusa, turavuga guha imbaraga urwego rw’Akagari birimo kubaha ubumenyi bubafasha gukora akazi kabo neza, kubashakira ahantu heza ho gukorera kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza n’ibindi byinshi."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ari uburyo bwo kubafasha kujya bagera ku baturage urugo ku rundi. Yatanze rugero rw’uburyo kuri ubu bari mu bukangurambaga bwo kureba abikingije no kureba iterambere ryabo.
Ati "Rero turi kureba uko babona izo moto bo ubwabo babigizemo uruhare, buri wese akagira icyo atanga tumufashije kunyura muri banki ikamugirira icyizere kuko bazaba ari benshi kandi na Leta izabigiramo uruhare. Bazabaha amafaranga yo kuzigura natwe nk’ubuyobozi bw’Akarere tugire icyo tubagenera cyabafasha mu kubona lisansi no kuzitaho, gusa ubu sindamenya uko kizaba kingana."
Meya Gasana yavuze ko impamvu bahisemo kujya babagurira lisansi ari ukugira ngo hatazagira uwitwaza ko ntayo bahabwa akaba yashukwa agahabwa ruswa n’ibindi byatuma yica akazi.
Ati " Ubu twari turi kureba nibura ko twabona banki yabaha moto ya miliyoni 1,5 Frw bakayishyura mu myaka nk’ine nibura bakajya bishyura ibihumbi 30 Frw buri kwezi cyangwa se munsi yayo. Turi guteganya ko bigenze neza byaba mu mpera y’ingengo y’imari y’uyu mwaka cyangwa ntibizarenze Nzeri uyu mwaka kuko twihaye ko bitagomba kurenza uko kwezi batarazibona."
Akarere ka Gatsibo kabarizwamo utugari 69 ubuyobozi buvuga ko buri gukora ibishoboka byose kugira ngo imiyoborere igere ku muturage ari myiza ndetse banese imihigo bahize neza baze mu turere twa mbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!