Bafatiwe mu nzu y’umuturage w’imyaka 25 kuri wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo, bari mu masengesho anyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwa bariya baturage kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze zikorera muri kariya gace.
Ati “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukorera aho bariya baturage bari bateraniye baduhaye amakuru ko mu nzu y’uriya muturage hari abantu barimo kuhasengera mu buryo butemewe niko guhita tujyayo turabafata.”
CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko abafashwe bose ari abayoboke b’Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi nyuma bitandukanya n’uwahoze abayobora bava mu itorero bakajya basenga bonyine.
Bivugwa ko kwiyomora ku wari ubayoboye byaturutse ku bagabo babiri bimukiye muri ako gace bavuye mu Mujyi wa Kigali, batangira kurema ibice mu bakirisito.
Ati “Aba 39 bafashwe bafatiwe mu nzu, mu cyumba gifunganye begeranye ndetse bamwe batambaye agapfukamunwa barimo bigishwa n’abo bagabo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko aba bantu uko ari 39 na nyiri inzu bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19.
CIP Twizeyimana yaboneyeho kongera gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza Leta yatanze ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Yabagaragarije ko iki cyorezo ntaho cyagiye, abasaba gukomeza ingamba zo kukirinda kandi bakarushaho gutanga amakuru igihe hari aho babonye abarenze ku mabwiriza.
Yagize ati “Leta yatanze amabwiriza agomba gukurikizwa kugira ngo hakumirwe ikwirakwira rya COVID-19. Kuyarengaho ni ugushaka gukururira abandi icyorezo bikaba byatuma abantu basubizwa mu kato nyamara biturutse ku makosa ya bamwe.”
CIP Twizeyimana yashimiye bamwe mu baturage bagira uruhare mu gutanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 asaba n’abandi kubigira ibyabo bakubahiriza intero igira iti "NtabeAriNjye" ukwirakwiza Coronavirus.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!