00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abangavu babyaye imburagihe bashyiriweho ikigo cy’imyuga cyatangiranye n’abasaga 100

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 07:56
Yasuwe :

Abangavu babyaye imburagihe bo mu Karere ka Gatsibo bashyiriweho ikigo cy’imyuga kigiye kubafasha mu kubagarurira icyizere ndetse no kwiteza imbere bakikura mu bukene bakanabukuramo imiryango yabo.

Ni ikigo cyafunguye imirimo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022 kikaba cyatangiranye abangavu 100 batewe inda imburagihe.

Iki kigo giherereye mu Murenge wa Kabarore cyatangiranye amashami atatu y’imyuga harimo ubudozi bw’umwuga, gukora imigati, amandazi, cake n’ibindi bibishamikiyeho ndetse abandi bakazigishwa gukora amasabune y’amazi n’izindi zikomeye.

Umuyobozi Mukuru wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, yavuze ko iki kigo bagishinze ku bufatanye na Mastercard Foundation.

Yavuze ko bagiye gutangirana n’abana 100 batewe inda imburagihe bakabitaho babigisha imyuga, yemeza ko aba bangavu bazahabonera kwisanzura ku buryo ngo bashobora guhangana n’ibibazo by’ihungabana baba barahuye nabyo.

Ati “Aha ni nk’urugo rwabo rwa kabiri bazajya bahahurira n’inzobere mu gutanga ubujyanama ku ihungabana zizajya zibafasha mu gusubira mu buzima busanzwe, bazajya banashyirwa mu matsinda kugira ngo biteze imbere, ikindi tuzahabigishiriza amategeko nabo bagende bayigishe abandi aho batuye.”

Kabatesi yavuze ko muri iki kigo nibura bazajya bigishwa iyi myuga amezi atandatu ya mbere bahabwe impamyabushobozi zemewe n’ikigo gishinzwe tekiniki imyuga n’ubumenyingiro, andi mezi atandatu ngo bazajya bahabwamo ibikoresho by’ibanze banahuzwe na Banki ku buryo babasha kubona inguzanyo nto zabafasha kuzamura imishinga yabo.

Ayinkamiye Christine wahisemo kudoda yagize ati “ Kuva kera njye nakundaga kudoda, ndifuza ko bizangirira umumaro nkabona amafaranga nkabasha kwita ku mwana wanjye ndetse nkanatunga umuryango wanjye.”

Muyizere Odille watewe inda afite imyaka 16 wahisemo kwiga gukora imigati, amandazi na cake yavuze ko impamvu yahisemo uyu mwuga ari uko muri aka Karere ka Gatsibo, abenshi bagura imigati n’amandazi biturutse i Kigali agasanga namara kubimenya azashyiramo imbaraga ku buryo yigarurira iri soko.

Uwanyirigira Gloria wahisemo kwiga gukora amasabune we yagize ati “Urabona isabune ni ikintu yaba abakire n’abakene dukenera buri munsi, ndashaka kumenya kuzikora ubundi nkajya nzigurisha cyane cyane ziriya z’amazi, nimara kumenya kubikora ndizera ko nzabona n’amasoko menshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marcelline, yavuze ko iki kigo bacyitezeho gufasha abangavu batewe inda imburagihe.

Ati “Iki kigo tucyitezeho kugarurira icyizere abana b’abakobwa ubundi gahunda ya Leta ni uko umwana wahohotewe agomba gukurikiranwa ntahohoterwe kabiri cyangwa ngo avutswe amahirwe y’ejo heza. Abo twakiriye ubu ni abafite imbogamizi ku buryo batasubira mu mashuri asanzwe ngo bakomeze.”

Kuri ubu Akarere ka Gatsibo mu ibarura gaherutse gukora kasanze abangavu 1006 aribo batewe inda imburagihe, abagera kuri 738 ngo basubijwe mu ishuri.

Iki kigo giherereye mu Murenge wa Kabarore
Abangavu bo muri Gatsibo babyaye imburagihe bashyiriweho ikigo cy’imyuga cyatangiranye n’abasaga 100
Abahisemo ubudozi bigira ku mashini nshya
Kabatesi Olivia uyobora Empower Rwanda yavuze ko bazakomeza gufasha abangavu babyaye imburagihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .