Gatsibo: Abana bata amashuri bakajya gucukura amabuye y’agaciro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 Ukwakira 2018 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bana bo mu Kagari ka Rwantenga, Umurenge wa Remera, mu Karere ka Gatsibo, bata amashuri bakajya gukorera amafaranga aho bacukura amabuye y’agaciro.

Abana bafite imyaka guhera kuri irindwi kugera kuri 16, usanga bamwe bambaye imyenda y’ishuri bari mu mirimo itandukanye ku birombe by’amabuye y’agaciro.

Abaturage bavuga ko benshi muri abo bana bataye ishuri, mu gihe bo bemeza ko bajya ku birombe bavuye ku ishuri, uwize mu gitondo agahitirayo naho uwize ikigoroba akabyukirayo.

Umwe muri bo ufite imyaka irindwi yabwiye umunyamakuru ati “Nonese iyo uvuye kwiga ukabura icyo urya ukora iki?".

Undi yagize ati “Njye niga mu wa Gatatu nize igitondo kuko mu rugo nta biryo byari bihari mpitamo kuza hano gushaka amafaranga”.

Aba bana kuko batabasha gucukura amabuye y’agaciro, usanga bahitamo kuyungurura ibisigazwa biba byasigaye. Bakaba bahamya ko ntawe utaha byibuze atabonye 2000 Frw.

Ababyeyi bavuga ko abana benshi bajya muri ibi birombe ari abananiye iwabo, bakanahamya ko abo bana babijyamo ku mugoroba bakunda guteza umutekano muke kuko usanga basinze.

Ati “Dufite ikibazo cy’abana bato bagannye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko ikibabaje nuko n’amafaranga bakorera ntacyo abamarira uretse kuyaryamo amandazi no kunywa ibiyobyabwenge, iyo babivuyemo rero usanga kenshi buri mugoroba bateza umutekano muke”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Mukamana Marcelline, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo bakizi kandi ko bari gushaka uburyo bwo kugikemura mu buryo bwa burundu.

Ati “Icyo kibazo turakizi gusa twari tuziko hajyayo abantu bakuru nubwo nabo bahacukura mu buryo butemewe, dukunda koherezayo aba-Dasso, kugira ngo babuze abaturage bahacukura kuko nta burenganzira bubibemerera”.

Avuga ko ibyo birombe byacukurwaga na kompanyi yitwa ROCA, ariko yarangije amasezerano ntihaboneka indi iyisimbura bituma abaturage batangira kujya kuhacukura mu buryo butemewe n’amategeko.

Gusa ngo ku bufatanye n’akarere hari izindi kompanyi ebyiri zasabye kuhakorera, ku buryo mu gihe cya vuba zizatangira gucukura.

Ku bana bato bata ishuri bakajya gucukura amabuye y’agaciro, Mukamana, avuga ko usanga baba bize igitondo bakajyayo ikigoroba cyangwa baba bari bwige ikigoroba bakajyayo mu gitondo, akemeza ko ubuyobozi bugiye kubahagurukira ariko agasaba ubufatanye n’ababyeyi babo.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umwana utarageza imyaka 17 atemerewe gukora mu birombe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza