00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abahinzi barenga 300 bahabwa amafaranga y’izabukuru na koperative yabo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 August 2022 saa 10:30
Yasuwe :

Abahinzi b’umuceri 333 bo mu Karere ka Gatsibo babarizwa muri koperative Coproriz Ntende, bafite akanyamuneza nyuma yo guhabwa amafaranga y’izabukuru azwi nka ‘Pansiyo’ abafasha gusaza neza bakabona n’ayo bishyura ababahingira.

Ubusanzwe abantu bamenyereye ko abakozi ba leta cyangwa abikorera bizigamiye iyo bagejeje imyaka runaka y’izabukuru aribo bakunze guhabwa amafaranga y’izabukuru, kuri ubu abahinzi b’umuceri nabo basigaye bayahabwa mu rwego rwo kubashimira umusanzu baba baratanze muri koperative.

Kuri uyu wa Mbere nibwo RCA yamuritse ibyavuye mu bugenzuzi iherutse gukorera muri koperative Coproriz Ntende ibarizwa mu Karere ka Gatsibo, ubu bugenzuzi bwakozwe nyuma y’abanyamuryango babiri birukanwe n’iyi koperative kubera umwuka mubi n’amacakubiri batezaga mu bandi, bahise bagenda bavuga ko umutungo wabo urigiswa.

Hitabajwe RCA ikora ubugenzuzi ku gucunga umutungo mu myaka itanu ishize, ubwo bugenzuzi bwamurikiwe abanyamuryango ba koperative bugaragaza ko umutungo wacunzwe neza ndetse bimwe mu byo iyi koperative yashoye mu bintu bitandukanye kuri ubu bibyara inyungu.

Mu bindi byerekanwe harimo miliyoni 22 830 000 Frw yakoreshejwe mu kwishyura abanyamuryango bageze mu zabukuru nk’amafaranga yabafasha gukomeza kubaho neza, hagaragajwe ko kuri ubu iyi koperative ifite abanyamuryango 333 bafata aya mafaranga y’izabukuru, buri wese akaba ahabwa ibihumbi 30 Frw ku kwezi.

Uyahabwa ni umunyamuryango uba ugeze mu zabukuru bigaragara ko atagishoboye guhinga umuceri ngo yeze kubera intege nke , bakaba bahabwa aya mafaranga kugira ngo bakomeze kwisanga muri koperative no kubashimira ku musanzu batanze mu buhinzi bw’umuceri.

Akanyamuneza ku bahabwa aya mafaranga y’izabukuru

Karubambana Claudien yagize ati “Maze imyaka 13 mbarizwa muri iyi koperative batangiye kungenera amafaranga y’izabukuru, mfite imyaka 75 ariko ni amafaranga baduha muri cya gihe tuba tugiye guhinga umuceri akamfasha mu gushaka umuhinzi akamfasha mu kumpingira kuko imbaraga zimaze kuba nke nanjye nkagira ibyo neza nk’abandi.”

Mbitse Bernard ufite imyaka 68 we yavuze ko amaze imyaka ibiri afata aya mafaranga y’izabukuru akaba yashimiye ubuyobozi bwa koperative ngo kuko ari amafaranga abafasha cyane.

Ati “Ariya mafaranga ni icyubahiro kuko atwereka ko koperative ituzirikana, hari ubwo bayampa nkayishyuramo umuhinzi cyangwa nkanayakemuza ibibazo byanjye.”

Perezida wa Coproriz Ntende, Rugwizangoga Elyse, yavuze ko koperative ayoboye yahisemo gutanga amafaranga y’izabukuru nka bumwe mu buryo bwo gushimira abanyamuryango bageze mu zabukuru ko bakoze neza.

Ati “ Muri za nkingi z’imiyoborere myiza, twashatse kugira ngo mu by’ukuri tugumane abasaza kuko mu byagaragaraga abasaza n’abakecuru baducikaga bitewe nuko guhinga umuceri biravuna, tumaze gushyiraho iki kintu cyo kubaha amafaranga y’izabukuru ntabwo bongeye kugenda.”

Yavuze ko kuri ubu bifuza kubashajisha neza ndete bakanabafasha guhinga ya mirima yabo ku buryo basaza bamwenyura babereka ko hari icyo bakoreye koperative, uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’uyu mwaka kandi bifuza kuyongera akava ku bihumbi 30 Frw akiyongera cyane kuko n’abanyamuryango ngo babishyigikiye.

Ku kijyanye n’ubugenzuzi Rugwizangonga yavuze ko bishimiye kuba batarariye amafaranga y’abanyamuryango aho mu myaka itanu ishize nibura miliyari zirindwi arizo zakoreshejwe RCA ikaba yasanze ayo mafaranga yarakoreshejwe neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko kuba iyi koperative itanga amafaranga y’izabukuru biri muri bimwe biyigira intangarugero, abwira abanyamuryango ko bafite abayobozi babatekerereza bakabubakira hoteli yunguka, bakabatekerereza korora inkoko, gutera ibiti bya avoka, gushyiraho iduka abanyamuryango baboneramo ibyo kurya bakishyura bejeje n’ibindi byinshi.

Uyu muyobozi yavuze ko batangiye gushyira ku murongo n’andi makoperative kugira ngo akore neza nka Coproriz Ntende, yasabye kandi abaturage kwirinda icyasenya koperative babarizwamo ababwira ko uwabigerageza yabihanirwa ngo kuko Leta yifuza ko nibura buri munyarwanda agira koperative abarizwamo.

Kuri ubu koperative Coproriz Ntende ibarizwamo abanyamuryango barenga 3600 babarizwa mu matsinda 15, uretse guhinga umuceri kuri ubu banahinga ibigori, bakishyurira abanyamuryango Ejo Heza, mituweli n’ibindi nkenerwa bitandukanye.

Abanyamuryango ba Coproriz Ntende basabwe gukomeza gukorera hamwe bakiteza imbere
Kubwayo Elizaphan ukora muri RCA yavuze ko byinshi mu byo koperative yashoyemo byabyaye inyungu
Uyu mukecuru yiteguye guhabwa amafaranga y'izabukuru na koperative
Karubambana Claudien yishimiye ko koperative imuha amafaranga ya pansiyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .