Gatsibo : 42 bafashwe barenze ku mabwiriza bateranira ahantu basenga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nyakanga 2020 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Abantu 42 nibo Polisi yasanze ku musozi basenga, bafashwe tariki ya 17 Nyakanga bafatirwa mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama. Bakaba bari barenze ku mabwiriza ya Leta abuza abantu guteranira ahantu hamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Humdun Twizeyimana yavuze ko bariya bantu 42 bafatiwe ku musozi aho bari bateraniye bari mu masengesho . Bikaba byamenyekanye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

CIP Twizeyimana yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya Coronavirus. Twahise dutegura igikorwa cyo kubafata, nibwo twabasanze bateraniye ahantu mu bisambu bari mu masengesho.”

Yakomeje avuga ko abo bantu aho bari bateraniye nta bwiriza na rimwe bari bubahirije, bari baturutse ahantu hatandukanye, nta wari wambaye agapfukamunwa, nta ntera yari hagati y’umuntu n’undi bose bari begeranye ndetse nta n’amazi yo gukaraba mu ntoki yari ahari.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko ibyo byose byatuma banduzanya icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Bose bari bazi neza ko ibyo barimo bitemewe ariko babirenzeho barabikora. Bariya bantu bari baturutse ahantu hatandukanye ntawe uzi aho mugenzi we yavuye n’uko ubuzima bwe buhagaze. Hariya bari bateraniye nta bwirinzi ubwo aribwo bwose bubahirije ku buryo umwe muri bo abaye yanduye yakwanduza abandi.”

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru ariko anakangurira n’abandi guhindura imyumvire bagakurikiza amabwiriza Leta itanga by’umwihariko muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yibukije abantu ko uzajya arenga kuri ayo mabwiriza azajya afatwa ahanwe hakurikijwe amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .