Gatsibo: 23 biganjemo abayoboke ba ADEPR bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kanama 2020 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe abantu 23 barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bo mu murenge wa Kiramuruzi mu kagari ka Gakenke mu mudugudu wa Akurusizi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Polisi imaze kubona ayo makuru yahise ijya kureba abo bantu isanga bateraniye mu nzu mu cyumba cya metero 2 kuri 3 barimo gusenga nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya Coronavirus bubahirije.

Ati “Tukimara kumenya ayo makuru saa tatu z’ijoro twagiye muri ruriya rugo dusangamo bariya bantu 23 barimo gusenga. Nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bari bubahirije kandi bari bavuye mu bice bitandukanye.”

CIP Twizeyimana yavuze ko abafashwe bari abagore 20 n’abagabo 3, abenshi kandi bari abayoboke b’itorero rya ADEPR, umwe yari uwo mu itorero rya Angilikani undi yari uwo mu idini Gatolika.

CIP Twizeyimana avuga ko muri iki gihe abantu batemerewe kuva imihanda yose ngo bateranire ahantu hamwe yaba amasengesho cyangwa ibindi birori keretse ibyemerewe gukorwa kandi nabyo hakubahirizwa umubare n’amabwiriza yatanzwe.

Ati “Bariya bantu baturutse ahantu hatandukanye nta wari uzi uko ubuzima bwa mugenzi we buhagaze. Bari begeranye cyane kandi nta dupfukamunwa bari bambaye, iriya myitwarire ishobora gutuma banduzanya koronavirusi.”

Abafashwe bahise bajyanwa mu buyobozi kugira ngo baganirizwe ku bubi bw’icyorezo cya COVID-19, banasobanurirwe uko bagomba kukirinda. Aba bantu 23 baje bakurikira abandi 24 mu mpera z’icyumweru gishize bafatiwe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye nabo bateraniye mu mugezi w’amazi atemba nabo barimo gusenga.

Aba bantu bafashwe ku wa 11 Kanama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .