00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa yanze kwishyura umumotari, amushinja kumufata ku ngufu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 10:09
Yasuwe :

Umukobwa utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, yanze kwishyura umumotari wari umaze kumutwara, ahubwo amushinja ko yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku ngufu.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022. Umumotari yari akuye uwo mukobwa ku Gisozi amujyanye mu Gatsata, bemeranyije 1000 Frw.

Uyu mukobwa bakigera aho yari agiye, yahise yanga kuva kuri moto atangira kuba ari we wishyuza umumotari avuga ko amaze kumufata ku ngufu.

Abaturage babwiye BTN ko uyu mukobwa ari indaya ndetse ari umutekamutwe, kuko bitumvikana uburyo umumotari yamusambanyirije kuri moto.

Umwe yagize ati "Ni umutekamutwe. None se birashoboka ko yamusambanyiriza kuri moto?"

Undi yagize ati "Bamukurikirane nibasanga ko hariya agiye ariho atuye bamuhane, banahamwirukane kuko ni indaya irimo irasebya abamotari."

Uyu mumotari na we yavuze ari amayeri uyu mukobwa yakoresheje kugira ngo atamwishyura.

Ati "Mugejeje aha hari abantu yanga kuvaho anyima Casque, bamubajije agira ikimwaro araceceka nyuma nibwo avuze ngo ndamusambanyije abeshya kugira ngo atanyishyura."

Uyu mukobwa nyuma y’uko abonye itangazamakuru yahise agenda. Umumotari na we yemeye guhomba amafaranga yari amutwariye, aragenda.

Byabereye mu murenge wa Gatsata uherereye mu karere ka Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .