Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 20 na 25, yasanzwe mu muyoboro w’amazi ku nkengero z’umuhanda yapfuye.
Yagize ati “ Ahagana saa kumi n’ebyiri, Polisi yamenyeshejwe ko hari umurambo w’umuntu ubonetse muri bordure (inkengero) y’umuhanda duhita twihutira kuhagera dusanga nibyo. Kugeza ubu ntituramenya amazina ye, twahise dutangira iperereza. Umurambo nawo wahise ujyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma ngo tumenye icyamwishe.”
Yakomeje avuga ko usanga hari abantu banywa ibiyobyabwenge nyuma bakarwana bikaba byabaviramo gukomeretsanya no kwicana mu gihe batabonye ubutabazi gusa ngo ntawakwemeza ko aricyo cyateye uru rupfu.
SP Hitayezu agira inama abaturage yo gukaza amarondo n’ibikorwa by’umutekano ku buryo ubugizi bwa nabi bukumirwa mbere y’uko buba.
Uyu murambo watoraguwe nyuma y’umunsi umwe mu Murenge wa Rwezamenyo hatoraguwe undi, na wo w’umuntu wasanzwe yatawe muri ruhurura.
Hejuru: Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel
TANGA IGITEKEREZO