Ahagana saa sita n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2019, nibwo Niyihaba washinjwaga gukora amafaranga y’amiganano wari unatunze inzoka nini, yarasiwe mu gishanga cya Kanyonyomba mu Gatsata.
Yari afungiwe gukora amafaranga y’amiganano, aza kujyanwa iwe kwerekana ibikoresho yifashishaga, ashaka gutoroka inzego z’umutekano azikangishije inzoka.
Uyu mugabo ubwo yamaraga kuraswa, inzoka ye yahise imwihisha mu maguru nayo polisi ihita iyirasa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata Iyamuremye Francois, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yarashwe nyuma y’aho yari ashatse gutoroka inzego z’umutekano.
Yagize ati “Yari yafatiwe icyaha cyo gukora amafaranga mpimbano afunzwe hanyuma bamusubije iwe kugira ngo barebe ibindi bimenyetso, nibwo basanze afite inzoka ayikangisha inzego z’umutekano arazirukana anashaka kuzirwanya niko kwirukanka kugera hariya hepfo bamurasiye.”
Yakomeje ashimangira ko uyu mugabo yakoraga amafaranga mpimbano ndetse akajya akangisha amaturage iyo nzoka.
Yasoje agira inama abaturage yo kujya batangira amakuru ku gihe ku bantu bose barangwaho ibikorwa bibi birimo iby’ubutekamutwe n’ibyahungabanya umutekano.


TANGA IGITEKEREZO