Abaturage bo muri aka gace bemeza ko nyakwigendera yari atunzwe no kwicuruza.
Bemeza ko yajyanye n’uwo musore mu nzu umurambo we wagaragayemo bagiye gusambana ku buryo ariyo mpamvu bivugwa ko ari we wamwishe.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje iby’urupfu rw’uyu mugore runashimangira ko rwatangiye iperereza no gushakisha uwo musore kuko yahise aburirwa irengero.
Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yagize ati “Nibyo amakuru twayamenye ejo iperereza ryaratangiye n’uwo musore ari gushakishwa.”
Yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Polisi kugira ngo harebwe icyamwishe.
Ingingo ya 107 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko mu Rwanda umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha ndetse iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

TANGA IGITEKEREZO