00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsata: Habonetse umurambo w’umugabo wicishijwe icyuma

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Ukwakira 2021, mu mudugudu wa Hanika, akagali ka Nyamabuye ho mu murenge wa Gatsata ho mu karere ka Gasabo habonetse umurambo w’umugabo wicishijwe icyuma.

Amakuru avuga ko Nyakwigendera yishwe ateraguwe ibyuma n’amabandi ubwo yari avuye gusarura imboga mu murima we agiye kuziranguza i Nyabugogo ahagana saa Cyenda z’igicuku.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gatsata, Ndanga Patrice, yahamirije IGIHE iby’ayo makuru, avuga ko uwo murambo wabonetse mu rukerera.

Ati “Yari kumwe na mushiki we bahura n’amabandi ashaka kumwambura, arwana nayo amutera ibyuma. Mushiki we yirutse ajya gutabaza hirya abandi baje basanga yapfuye.”

Yavuze ko nyakwigendera yari asanzwe atuye mu murenge wa Jali nawo uri muri ako karere.

Ndanga yavuze ko mu murenge ayoboye hadasanzwe harangwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’ibyo aboneraho kubyamagana.

Yasabye abaturage kudakuka umutima, abibutsa ko bakwiye gukora ingendo mu masaha akwiye hirindwa ibibazo nk’ibyo.

Inzego z’umutekano ziracyakora iperereza hashakishwa ababa bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Uyu mugabo yiciwe mu mudugudu wa Nyamabuye muri Gatsata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .