00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsata: Abajura biciye umugabo mu nzira bamuteye ibyuma

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 June 2022 saa 11:10
Yasuwe :

Umugabo utaramenyekana yatewe ibyuma n’abajura ahita apfa, barangije bamwiba telefoni yari afite.

Byabereye mu muhanda wo mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo.

Ahagana saa tatu z’ijoro kuri uyu Kane tariki ya 3 Kamena 2022, nibwo uwo mugabo yatewe ibyuma ari gutaha.

Nyuma yo guterwa ibyuma yahise agwa hasi, abaturage bari muri uwo muhanda batangira kwibaza uko bigenze cyane ko bari bamubonye ahagararanye n’abantu bagakeka ko bari gusuhuzanya.

Bahise batabaza inzego z’umutekano gusa uwo mugabo yari yashizemo umwuka.

Abatuye muri uyu Murenge wa Gatsata babwiye IGIHE ko bahangayikishijwe n’ubujura bubera muri aka gace kuko bukomeje gufata indi ntera.

Umutangabuhamya wari uhari yagize ati “Biragoye gusobanukirwa neza uko byagenze, kuko nari ndi inyuma ye gato. Nagiye kubona mbona ahuye n’abantu kuko nabireberaga kure nagize ngo bari gusuhuzanya ariko nitegereje neza mbona bari kurwanira telefoni.”

Yakomeje agira ati “Byatumya nambukiranya umuhanda ngo ndebe neza niba ari abajura cyangwa abantu baziranye ariko natunguwe no kubona bamutera ibyumba ahita agwa hasi ya telefone barayimwambura bahita birukankira mu gishanga.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye hashakishwa abakoze ubwo bwicanyi.

Ati “Dufatanyije n’inzego z’umutekano na RIB twatangiye iperereza kugira ngo tumenye abo bajura.”

Gatsata ni kamwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali dukunze kuberamo ubujura bugeza n’aho abantu babura ubuzima. Ni cyo kimwe na Kimisagara, Gisozi n’ahandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .