Gatanya, abashyingirwa kubera imitungo, gusambanya abana n’ibindi: Ikiganiro cyihariye na Minisitiri Nyirahabimana

Yanditswe na Habimana James
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ribivuga neza ko ‘Umuryango ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, urengerwa na Leta.’ Nyamara muri iki gihe hari byinshi biwubangamiye, bikeneye kuvugutirwa umuti kandi mu maguru mashya.

U Rwanda rwashyizeho Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, hagamijwe gushakira umuti bimwe mu bibazo byagendaga bigaragara nk’ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore mu mahirwe bahabwa mu gihugu, guharanira ubwuzuzanye mu ngo n’ibindi.

Gusa ubu hari n’ibindi bibazo bihangayikishije uyu munsi nka gatanya zimaze kuba nyinshi mu nkiko, abana basambanywa ugasanga imiryango irabihishira, abumva nabi uburinganire n’ibindi.

IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Soline Nyirahabimana, cyibanze ku ngingo zitandukanye ziri mu nshingano z’iyi minisiteri.

Ni umwanya yagezeho mu Ukwakira 2018. Mbere y’iyi mirimo, Nyirahabimana yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi anaruhagarariye mu Muryango w’Abibumbye i Genève. Yanabaye kandi Minisitiri muri Perezidansi, anaba Umuyobozi Mukuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

IGIHE : Kuki abashakanye barimo gutandukana cyane?

Min. Nyirahabimana : Ni ikibazo gikomeye ariko ndirinda kujya mu mibare kubera ko hari ubushakashatsi bugiye gusohoka bubigaragaza, gusa mu bigaragara biraterwa n’impamvu nyinshi. Nk’uko nkunda kubibwira abantu, niba umuntu ajya gukora undi mushinga akawutekerezaho akareba uburyo azawukora ndetse n’uko azunguka n’uburyo uzaramba, ntabwo kubaka urugo aribyo abantu bagombye kujyamo bahubukiye.

Gutandukana ni ibintu nakurikiranye mu buryo bw’umwihariko, akenshi usanga bituruka ku mushinga udategurwa neza, iyo wagiye mu mushinga wundi ukawutegura nabi nawo urahomba.

Usanga rero abantu badafata igihe cyo kwigana ngo umuntu amenye icyo undi akunda cyangwa yanga, bitume amenya hakiri kare ibyo ashobora kwihanganira cyangwa kubana na byo, niba bidashoboka ngo amenye ko badashobora kubana. Icyo gihe ubucuti mukaba mwanabuhagarika hakiri kare aho kugira ngo mukore ubukwe ejobundi bibananire.

Ikindi kibaho ni uko usanga hatakiriho urukundo, ubundi kubaka urugo bigomba gushingira icya mbere ku rukundo. Ubu rero hari abantu basigaye bashyiramo imibare myinshi akamureba yaba ari umukobwa cyangwa umuhungu, aho kugira ngo amurambagize kuko amukunda ugasanga arimo kurambagiza ibyo afite, ejo yagerayo agasanga yamwirariragaho amwiyereka uko atari, ubwo bakaba barashwanye. Hari n’abagerayo bagasanga ibyo baberekaga mbere byari iby’umuryango, ubwo babakaba nabwo barashwanye.

IGIHE: Kimwe mu bihangayikishije umuryango nyarwanda harimo n’abana baterwa inda. Iki kibazo kirimo guterwa n’iki?

Min. Nyirahabimana: Mu gihe tugitegereje ubu bushakashatsi ngo batubwire impamvu, ubu turakoresha imibare duhabwa na Minisiteri y’ubuzima y’abana babyaye batagejeje imyaka ikwiye, 15-19 kandi iyi mibare ni myinshi.

Ntabwo duhamya ko mbere bitariho, ariko abantu ntibajyaga batanga amakuru kubera ko bumvaga ko nibabivuga n’ubundi batari burengerwe. Uyu munsi ho byarahindutse kuko utanze amakuru arafashwa.

Impamvu zituma iki kibazo cyiyongera kandi harimo n’uburangare bw’ababyeyi, aho usanga abana bacu tutabagira inshuti, ngo niba hari uwamwegere ashaka kumushuka abivuge. Hari n’abana batanyurwa n’ibyo ababyeyi babo bafite, ugasanga umwana arangamiye ibyo abandi bafite kandi wenda bava mu miryango ikomeye.

Hari abantu aha hanze nabo batari inyangamugayo bashukisha abana utuntu, hari n’ibyo tuzanirwa no hanze nk’ikoranabuhanga ugasanga abana barimo kwigana ibyo babona byose. Duhora tubagira inama ko bagomba kubireba ariko bagahitamo ibibabifitiye umumaro, bagombaga kumenya ko baba bari mu myaka myiza ariko barebye nabi intego zabo zishobora gupfa ubusa.

IGIHE: Gahunda yo gukurikirana abahohotera aba bana ihagaze ite?

Min. Nyirahabimana: Turimo gukorana n’inzego zitandukanye ngo aba bagabo bakuriranwe, burya iyo habayeho kubivuga bamwe mu bakoze ibi byaha baranatoroka.

Inzego zibishinzwe ni ngombwa ko nazo zikorana na Polisi mpuzamahanga ku buryo n’abagiye hanze y’igihugu bafatwa bagakatirwa. Ikindi turakangurira inzego z’ubutabera ko bene ibi byaba mu gihe byaba bibageze imbere, bakwiye kubiha uburemere abagize nabi bagahanwa hakurikijwe amategeko.

IGIHE : Ikibazo cy’abana bagombye kuba bari mu mashuri birirwa ku mihanda cyo kizakemuka gute?

Min. Nyirahabimana : Iki ni ikibazo gihangayikishije ariko na none kitugarura mu kongera gusaba ababyeyi kuko mu bushakashatsi Komisiyo y’Igihugu y’Abana iherutse gukora, yagaragaje ko abana barenga 60% bari bafite ababyeyi bombi nyamara bari ku mihanda, 90% bo bari bafite nibura umubyeyi umwe. Urumva ko ikibazo kigaruka ku nshingano z’umubyeyi na ba bandi babyara abo badashoboye kurera.

Umuryango ugomba kumenya ko atari ukubyara gusa kuko abenshi usanga ari imiryango iri mu bukene. Icyo leta yakomeje gukora ni uko ifasha ya miryango ikennye mu kuyiteza imbere ku buryo bya bibazo bishiramo, murabibona buri munsi ko gahunda zose zirimo iza VUP iyo zije gufasha abatishoboye, zihera kuri ya miryango ifite ubushobozi buke.

IGIHE: Amahanga akomeje kuza kwigira ku iterambere ry’uburinganire mu Rwanda. Mwe iyo mwitegereje mubona uru rwego ruhagaze rute?

Min. Nyirahabimana : Urwego rw’uburinganire n’ubwuzuzanye ruhagaze neza kuko hari byinshi byakozwe ugeranyije n’urugendo twanyuzemo, amategeko ariho ameze neza. U Rwanda rwashyizeho inzego zishyira mu bikorwa ibyo igihugu cyiyemeje, hanyuma bishimangirwa mu ngamba z’iterambere ndende ari nabyo byerekana ko hari ubushake bwa politiki, politiki iyobowe na Perezida wa Repubulika (Paul Kagame) idafite uwo igomba gusiga inyuma.

Buri munsi atubwira ko kuba harabayeho politiki y’uburinganire, si ubufasha ku bagore bari barasigaye inyuma ahubwo ni uburenganzira bwabo. Ntabwo wavuga ngo urateza imbere igihugu cy’abanyarwanda bose ngo usige inyuma abarenga 50% byabo.

Ahakiri imbogamizi naho zizakomeza kugenda zivanwaho kuko hari abo usanga batarumva ihame ry’uburinganire.

Minisitiri Nyirahabimana avuga ko abasambanya abana bakwiye gukurikiranwa, hakanabaho imikoranire na Polisi Mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .