Gatabazi yasabye imbabazi Perezida Kagame nyuma yo guhagarikwa ku mwanya wa Guverineri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Uwari Guverineri w’Intara y’Amajyeruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye Perezida Kagame ku nshingano yamuhaye, anamusaba imbabazi ku nshingano atujuje bigatuma akurwa kuri uyu mwanya yari amazeho hafi imyaka itatu.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Paul Kagame yahagaritse uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney n’uwari uw’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, rivuga ko Perezida Kagame "abaye ahagaritse" abo bayobozi bombi "kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho".

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Gatabazi yabanje gushimira Perezida Paul Kagame ku nshingano yamuhaye, anamusaba imbabazi hamwe n’Umuryango FPR Inkotanyi abarizwamo.

Yagize ati "Ndashimira cyane Nyakubahwa @PaulKagame ku cyizere n’ishema byo kuba Guverineri w’Amajyaruguru mu myaka ibiri n’amezi icyenda bishize, ndanashimira abatuye Amajyaruguru ku bufatanye bukomeye n’ibyo twabashije kugeraho mu myaka mike ishize.”

"Ndasaba imbabazi ku byo nagutengushyeho byose, Nyakubahwa @PaulKagame, @rpfinkotanyi n’abaturarwanda, kandi niteguye ikindi cyiciro cy’ubuzima mu gukorera igihugu cyanjye mu bushobozi bwose mfite.”

Yanijeje ko azakomera kuri Perezida Kagame hamwe n’Umuryango FPR Inkotanyi abereye umunyamuryango.

Ntabwo higeze hatangazwa ibyo aba bayobozi bakurikiranweho gusa bahagaritswe ku myanya yabo mu gihe hari hashize iminsi mike hari n’abandi bakuwe ku buyobozi mu buryo nk’ubu; uheruka ni uwari Minisitiri w’Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba nawe wakuwe ku mwanya yari ariho agatangira gukorwaho iperereza.

Gatabazi wahagaritswe ku mwanya wo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yawugiyeho mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu muri Kanama 2017, nyuma y’imyaka 14 ari Umudepite.

Yari asimbuye Musabyimana Jean Claude wamaze igihe kigera ku mezi icyenda kuri uyu mwanya, nawe wari usimbuye Bosenibamwe Aimé [uherutse kwitaba Imana] we wamaze imyaka itandatu ayobora iyi Ntara.

Gatabazi Jean Marie Vianney yahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagiyeho mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .