Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Gicumbi-Base. Imodoka yo mu bwoko bwa coaster yari itwaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo muri Gicumbi berekeje mu nama i Musanze, yananiwe gukata ikorosi ita umuhanda.
Umuntu umwe mu bari bayirimo yahise yitaba Imana, mu gihe abandi 28 bakomeretse harimo barindwi bakomeretse bikabije.
Nyakwigendera Nyirandama Chantal yari nyiri hoteli yitwa Nice Garden yatangiye ari restaurant mu 2015, kuri ubu ikaba yari imaze gufungura ishami ryayo ndetse na restaurants ibyiri ziyishamikiyeho.
Iryo shami ryayo na ryo riri mu Karere ka Gicumbi ryafunguwe ku itariki 30 Kanama 2024 ritwaye arenga miliyoni 350 Frw.
Gasamagera Wellars, yihanganishije umuryango wa Nyirandama Chantal, ndetse anahamya ko n’abandi bakomerekeye muri iyi mpanuka, Umuryango wa FPR Inkotanyi uzakomeza kubaba hafi.
Ati “Nk’umuryango FPR Inkotanyi tubabwire ko dukomeza kubana na we ari uyu muryango wa Pasteur Robert ari n’abandi bagiriye ibikomere n’ubundi bumuga muri iriya mpanuka turakomeza mwese tubane namwe, turakomeza kubashyigikira, turakomeza kubihanganisha.”
Yakomeje agira ati “Niko bigomba kugenda ariko mu muryango wacu ho ni inshingano. Ntakituvunamo nta n’icyo twinubira, turi kumwe kandi tuzakomeza tubane namwe iteka ryose.”
Nyakwigendera Nyirandama Chantal yari umushoramari ukomeye ku karere ka Gicumbi, akaba yarasize abana batanu n’umugabo.
Mu bikorwa bye by’ubucuruzi, yakoreshaga abakozi bagera kuri 40 bahoraho hakiyongeraho n’abandi bakoraga nyakabyizi bitewe n’akazi gahari.
Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE nyakwigendera yavuze ko ashimira ubuyobozi bw’Igihugu ku mahirwe bwamuhaye nk’umugore akabasha kwiteza imbere; ibyaje no kumuhesha kujya mu mahugurwa y’amezi ane mu by’ubucuruzi n’amahoteli yabereye muri Amerika mu 2017.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!