00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Yakubiswe iz’akabwana azira kurwanya abamufashe yiba

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 August 2022 saa 11:48
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Jabana,Akarere ka Gasabo, bakubise umugabo mu buryo bukomeye banamuziritse nyuma yo kumufatira mu cyuho ari mu nzu y’umuturage amaze kwiba ibintu bitandukanye.

Byabaye kuwa Mbere tariki 8 Kanama 2022, nyuma yo gufatirwa mu rugo rumwe rwo mu Mudugudu w’Akayenzi mu kagari ka Kamatamu.

Abatangabuhamya bemeza ko uyu mugabo ukekwaho ubujura batamuzi muri aka gace. Bafashe umwanzuro wo kumwihanira nubwo bitemewe, nyuma yo kumufata yiba agashaka kubarwanya no kubatera ibyuma.

Umugore yari yibye we yagize ati “ Nari nagiye ku mugezi nsiga naryamishije umwana mu nzu, nje nsanga uyu mugabo ari mu cyumba ari gupakira imyenda, nibwo yashatse kuncika mvuza induru abaturage baratabara baramufata baramuzirika.”

Undi muturage wagize uruhare mu gufata uyu mujura yagize ati “Uriya mugore yahise avuza induru tuzamuka twiruka ahita yurira igipangu, bamufashe akaguru ahita agwa hasi.”

Umujura amaze kubona bamugose kandi atagishoboye kwiruka, yafashe ibuye arikubita uwo mugore anashaka kurwanya abandi baturage bari batabaye biba ngombwa ko bamuzirika amaguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamatamu, Tuyishimire Marie Claudine, yagize ati “Nibyo bamufatiye koko mu cyuho ariko ntabwo twavuga ko hari ubujura burenze ahandi. Ibijyanye no kumuzirika no kumukubita babikoze bitabara kuko yashatse kubarwanya anafite ibyuma n’ubwo bitemewe.”

Uyu mugabo nyuma yo gufatirwa mu cyuho arimo kwiba yashyikirijwe sitasiyo ya Polisi ya Jabana.

Abaturage bamaze kumukubita bamushyikiriza inzego z'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .