00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umwana w’imyaka 11 yasanzwe mu cyumba yiyahuye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 07:55
Yasuwe :

Umwana w’umuhungu w’imyaka 11 wo mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, yasanzwe mu cyumba yararagamo yapfuye amanitse mu mugozi, aho bikekwa ko yiyahuye.

Yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza, yavukanaga n’abakobwa bane ndetse ni we wari umuhererezi iwabo.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE ko ababyeyi be bari bagiye ku kazi batashye basanga yapfuye.

Umwe ati “Bamusanze amanitse ku buriri yararagaho kuko icyumba bararagamo n’abavandimwe be cyari gifite ibitanda bigerekeranye. Papa we yambwiye ko nta kibazo na kimwe umwana yari afite.”

Umukuru w’Umudugudu wa Gikoni, Harindintwari Jean Claude, yabwiye IGIHE ati “Ni ababyeyi babimbwiye ko yiyahuye, ngo bari bagiye mu kazi umwana yasigaye mu rugo ajya mu cyumba arikingirana aragenda arimanuka.”

Yakomeje agira ati “Bakuru be baratashye basanga harakinze barakomanga babura ufungura, baratabaza, bica urugi basanga umwana amanitse mu mugozi.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .