Gasabo: Umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano bakurikiranweho kunyereza ibiribwa by’abatishoboye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Mata 2020 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano bo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo bakekwaho kunyereza ibiribwa byari bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya Coronavirusi.

Aba bayobozi bombi bafashwe nyuma y’umwanzuro wa Guverinoma wo gufunga ibikorwa bitandukanye birimo ingendo, aho abantu basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Leta yiyemeje kunganira abantu bari batunzwe no kurya ari uko bakoze, ubu bakaba badashobora kuva mu ngo.

RIB yakomeje iti “Aba bayobozi ubu bafungiwe kuri Post ya RIB ya Ndera mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

RIB yakanguriye abaturage gutanga amakuru ku banyereza ibyo kurya leta yageneye abagizweho ingaruka na #GumaMuRugo kubera kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kugirango bafatwe bashyikirizwe ubutabera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .