Gasabo: Umurambo w’umugabo wasanzwe mu modoka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Kanama 2019 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Umurambo w’umugabo witwa Ndahimana Callixte wagaragaye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Kinyinya uri mu ivatiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo umurambo w’uyu mugabo wasanzwe mu modoka yari ihagaze ku muhanda.

Amakuru ava muri aka gace avuga ko abaturage aribo babonye uyu murambo bwa mbere bahita babimenyesha umukuru w’Akagari ka Kagugu nawe abimenyesha inzego z’umutekano

Aya amakuru akimara kumenyekana Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahise rujya ahagaragaye uyu murambo zisanga koko ayo makuru ariyo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho y’abaturage, Nyirabahire Languida, yagize ati “ Twabimenye mugitondo ari uko abaturage babivuze, hari abaciyeho babona imodoka irimo umuntu wapfuye ariko nta byangombwa ndetse n’imodoka yari arimo ntabwo izwi polisi n’abandi bashinzwe umutekano bari gukora iperereza kugira ngo barebe icyamwishe.”

Yakomeje avuga ko ikigaragara ari uko uyu muntu ashobora kuba yiciwe ahandi agahita arambikwa muri iyo modoka akazanwa muri aka gace.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yabwiye IGIHE ko uwapfuye yitwaga Ndahimana Callixte anashimangira ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe.

Yagize ati “Twamenye ko hari umuntu babonye mu modoka yapfuye mu murenge wa Kinyinya noneho abagenzacyaha bajyayo basanga koko hari imodoka irimo umuntu kandi bigaragra ko yapfuye, bafunguye biza kugaragako hari ibimenyetso bigaragaza ko yishwe hanyma abagenzacyaha bakora ibyo bagombaga gukora bashakisha amakuru."

Yongeyeho ko umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo bamenye aho nyakwigendera ari atuye niba hari n’ibibazo yari afitanye n’abandi n’ibyo yakoraga n’ibindi byose mu rwego rwo gukurikirana n’ ibigendanye n’urupfu rwe.

Imodoka yasanzwemo umurambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza