Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yahamije aya makuru, abwira IGIHE ko umunyeshuri umwe yapfuye nyuma yo kurwana na mugenzi we bapfa umwembe.
Yagize ati “Ni ko byagenze ngo abana bapfuye umwembe. Ni ukuvuga ngo uriya mwana wapfuye yari afite umwembe, mugenzi we awukura mu gikapu cye, awukuyemo bararwana, uwafatiwe umwembe akubita undi urushyi nawe ahita amwishyura amukubita ingumi ebyiri mu rubavu yitura hasi.”
Yakomeje agira ati “Yituye hasi ananirwa guhaguruka bamuryamisha ahantu bahamagara imbangukiragutabara, ije isanga byarangiye.”
Emma Claudine yavuze ko umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzumamurambo, ndetse ko n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukomeje iperereza ryayo, “Ngo baze kureba niba hari ubundi burwayi bwari buhari. Ubu dutegereje ibiza kuvamo.”
IGIHE kandi yahamirijwe iby’aya makuru n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, nubwo yirinze kugira ikindi adutangariza.
Nyakwigendera yari afite imyaka 14 y’amavuko, mu gihe mugenzi we barwanye yari afite imyaka 12 y’amavuko, bose bakaba bigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!