00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’imyaka icyenda

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 15 June 2022 saa 10:37
Yasuwe :

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore w’imyaka 37 ukurikiranweho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka icyenda wo mu rugo yakoragamo witwa Ihirwe Rudasingwa Davis.

Byabaye tariki 12 Kamena, kibera mu Murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo.

Umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera yabwiye The New Times ko Davis yiciwe mu rugo ku cyumweru ubwo yari ari gukora umukoro wo ku ishuri. Ntabwo ababyeyi be bari bahari.

Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yemeje aya makuru, anashimangira ko ibimenyetso by’ibanze byemeza ko ukekwa yishe uyu mwana nk’uko yabyemereye ubugenzacyaha.

Ati “Mu iperereza yiyemereye ko yamwishe ariko ntiyatangaje impamvu yabimuteye.”

Uwafashwe afungiwe kuri sitasiyo ya RIB iherereye i Remera mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Mu gihe urikiko rwaba rumuhamije icyaha cyo kwica abigambiriye, yahanisha igifungo cya burundu.

Umuhango wo guherekeza nyakwigendera uteganyijwe tariki ya 16 Kamena mu irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo.

Icyapa kigaragaza amerekezo y'Umurenge wa Ndera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .