00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umugabo wabumbaga amatafari yasimbutse umukingo arapfa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 August 2022 saa 11:33
Yasuwe :

Umugabo witwa Hakizimana Théogène wakoraga mu kirombe cy’amatafari mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo yasimbutse umukingo uri hafi y’aho yakoreraga ahita apfa.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo wakoraga akazi ko gucana amatanura yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kanama 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Rwamucyo Gonzague, yabwiye IGIHE ko amakuru bafite ari ay’uko Hakizimana yasimbutse umukingo yawusuzuguye ahita apfa.

Yagize ati “Yari ari hejuru y’umukingo noneho arasimbuka nkeka ko yari yasuzuguye abona ko ari ahantu hatagira icyo hamutwara kuko ayo niyo makuru twahawe n’ababibonye.”

Yakomeje avuga ko ikirombe uyu mugabo yakoragamo gifite ibyangombwa byuzuye n’ubwishingizi.

Kugeza ubu umurambo w’uyu mugabo wajyanywe na polisi kugira ngo ukorerwe isuzuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .