Gasabo: Umugabo arakekwaho kwica we umugore akoresheje majagu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Mutarama 2020 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Gahire Augustin w’Imyaka 53 wari utuye mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo arakekwaho kwica umugore we babyaranye abana umunani akoresheje isuka.

Kuwa Kane tariki ya 9 Mutarama 2020, nibwo uyu mugabo bikekwa ko yishe umugore we amukubise isuka mu mutwe ahita aburirwa irengero.

Aya makuru yatanzwe n’umwe mu bana bavuka muri uyu muryango w’imyaka 14.

Ubuyobozi n’abaturage bo muri aka gace bavuga ko intandaro ya byose ari amakimbirane ashingiye ku mitungo Gahire yari afitanye n’umugore we Mukarusagara Agnes.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, Uwanyirigira Clarisse, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo akimara kwica umugore we yahise atoroka.

Ati “ Nibyo byabaye ejo yamwicishije isuka ya Majagu kuko twayisanze munsi y’igitanda ariko yahise atoroka ubu ari gushakishwa.”

Yakomeje avuga ko umwana w’imyaka 14 uvuka muri uyu muryango ari we watanze aya makuru.

Ati “ Umwana yari iwabo amara umwanya atabona nyina na se, nibwo yinjiye mu cyumba cyabo abona nyina yapfuye ahita atabaza.”

Yakomeje avuga ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ku buryo hari n’igihe umugore yari yarareze umugabo we ahita atoroka, aza kugaruka amusaba imbabazi nyuma aza kumwica.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .