Gasabo: Ubuyobozi bwihaye amezi atandatu yo guhagurukira abakora uburaya

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 9 Gashyantare 2019 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera buvuga ko bwihaye igihe cy’amezi atandatu hakorwa ubukangurambaga bugamije no gushishikariza abakora uburaya kubureka bagahangirwa imirimo ibateza imbere.

Mu Murenge wa Remera hari uduce tuzwi ko dukorerwamo uburaya bamwe badatinya no kuvuga ko buri ku rwego rukomeye, nk’ahitwa mu Migina n’ahitwa muri Koridoro (corridor) i Remera mu Giporoso.

Abatuye muri utu duce bavuga ko batezwa umutekano muke n’abagore ndetse n’abakobwa bakora uburaya.

Mutezinka Fiona utuye mu Migina yagize ati “Baduteza umutekano muke rwose, hari igihe barwanira abagabo ubundi bakarwana n’abo bakiriya babo banze kubishyura, nawe urabyumva ko biteza umutekano muke.”

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’isuku n’mutekano buzamara amezi atandatu kuri uyu wa 8 Gashyantare 2019, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko ikibazo cy’uburaya ari kimwe mu byo bagiye kuvugutira umuti.

Ati “Dufite ahantu hitwa mu Migina ni hamwe, usibye ko ubu ngubu twanabonaga harimo n’abiyongera. Ni kimwe mu bibazo turimo gukemura kijyanye n’ubu bukangurambaga turashaka kubashyira mu bundi buzima […].”

“Abazunguzayi twarabafashe turabaganiriza tubashyira mu isoko. Aba tubona bishora mu buraya turimo kubahagamagarira kugirango tuganire nabo babone ko umurimo bakora utabahesha agaciro n’igihugu muri rusange.”

Yakomeje ati “Nitumara kubaganiriza tuzabahugura bashyirwe mu makoperative babone uburyo bw’imibereho. Hari gahunda ya Gira Ubucuruzi dufite, aho dutanga igishoro ku buryo buciriritse umuntu tukamushakira aho gukorera, bakareka izo ngeso.”

Uyu muyobozi avuga ko nta mibare bafite y’abakora uburaya kuko n’uwo bafashe atabyemera, ariko ngo hazabaho ubufatanye bw’inzego zose muri iki gihe bihaye cy’amezi atandatu, ababukora bamenyekane.

Ati “N’uwo wabona hariya ku muhanda akubwira ko atari indaya, akubwira ko yigenderaga, n’abafatwa arakubwira ngo ntabwo nafashwe ndi mu buraya, nigenderaga ahubwo bampohoteye. Ntabwo twavuga ngo dufite umubare ungana gutya, ariko nziko ari igikorwa dukorana n’inzego z’umutekano, abo twafashe bakatubwira n’abandi.”

Biteganywa ko abakora uburaya mu duce dutandukanye tugize Umurenge wa Remera, bazafashwa mu buryo butandukanye burimo amahugurwa azatuma babasha kwihangira imirimo iciriritse.

Mu migina ni hamwe mu hakorerwa uburaya hazwi mu murenge wa Remera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza