Uyu muganda ufite agaciro k’ibihumbi 500 Frw wakozwe kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2020, wabereye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Murama i Kinyinya.
Rotary Club yatanze umusanzu wayo muri uyu muganda kuko uri mu cyerekezo cyayo cyo gutanga umusanzu mu bikorwa by’iterambere ridaheza.
Ubusanzwe rotary clubs zitanga umusanzu mu gufasha mu bijyanye no kunoza imitangire y’amazi meza, ireme ry’uburezi, kurwanya ibyorezo nko guhashya indwara y’imbasa, ubujiji n’ubukene, kurengera ibidukikije no guharanira amahoro hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage.
Mu muganda bakoze kuri uyu wa Gatandatu, abanyamuryango ba Rotary n’ababarizwa muri Rotaract nk’iya KIE na SFB, bateye ibiti by’umurimbo 20, basiza ahazashyirwa ubusitani bw’ishuri no kubaka akarima k’igikoni karimo imboga.
Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Rugera Jeannette, yavuze ko bashatse kwifatanya n’Akarere ka Gasabo kugira ngo ubwo amashuri azaba yuzuye abana bazigire ahantu heza.
Yagize ati “Twashatse kwifatanya n’Akarere ka Gasabo kugira ngo abana bacu bazabashe kwiga neza, bigira ahantu heza kandi bafite n’ibikenewe byose.’’
Yashimangiye ko ibikorwa byo kubaka akarima k’igikoni byo bigamije guteganyiriza abana ibizabatunga kandi bakabona indyo yuzuye.
Yakomeje ati “Ni ibikorwa bizatuma abana biga neza, babasha kurya neza barya indyo yuzuye bigira ahantu heza hari amahumbezi. Ni igikorwa twishimiye muri rusange nk’abafatanyabikorwa b’akarere na guverinoma muri rusange.’’
Akarere ka Gasabo kari kubaka ibyumba birenga 900 bizafasha abanyeshuri kwiga bisanzuye no gukomeza kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 igihe bose bazaba basubiye kwiga.
Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere ka Gasabo, Shema Jonas, yavuze ko bishimiye umusanzu wa Rotary Club mu guteza imbere uburezi.
Ati “Ni igikorwa cyiza twishimira nk’Akarere nk’umufatanyabikorwa mwiza muri iyi gahunda ya "TUJYANEMO" yo kubaka ibyumba by’amashuri kugira ngo abana babashe kwiga neza, ubucucike bwagabanutse n’intera hagati yo kuva mu rugo no ku ishuri yagabanutse.’’
Mu bindi bikorwa Rotary Club yiyemeje gukora ahari kubakwa amashuri abanza n’ay’incuke ya EAR TABA harimo gukomeza gutera inkunga ibi bikorwa, no kuzatanga ibigega by’amazi, intebe n’ubukarabiro.
Abanyamuryango ba Rotary Clubs bitabiriye umuganda barimo aba Kigali Virunga, Kigali Doyen na Kigali Mont Jali; biyongeraho abakiri bato biga muri za kaminuza babarizwa muri Rotaract barimo aba KIE, SFB, ALU na Kigali City.
Kugeza ubu mu Rwanda uyu muryango w’abagiraneza ugizwe na clubs esheshatu zirimo iya Musanze, Kigali Mont Jali, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo na Butare zibarizwamo abagera ku 122.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!