Ni nyuma y’uko kuva uku kwezi k’Ugushyingo gutangiye, Polisi yafatiye mu murenge wa Jali, abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’inka eshaty zibwe muri uwo murenge zikabagirwa mu ishyamba, hakaba hagishakishwa abo bafatanyije.
Hafashwe kandi abantu 14 bakekwaho kugira uruhare mu bundi bujura, urugomo n’ibiyobyabwenge byafashwe birimo urumogi rungana n’udupfunyika 89, Kanyanga n’inzoga zitujuje ubuziranenge zingana na Litiro 2,680, byose byamenewe mu ruhame, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo, abaturage bibutswa ububi bwabyo ku buzima no ku mutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard yibukije abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge ku buzima, asaba abayobozi kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo no kubishakira umuti mu rwego rwo kwimakaza umutekano.
Yijeje ubufasha bukenewe mu kurwanya ibiteza umutekano muke, asaba abaturage kwirinda guhishira abakora ibyaha kabone n’ubwo baba bafitanye isano, kubera ko aho igihugu kigeze bituruka ku kuba gifite umutekano bityo bagomba kuwusigasira.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gasabo; SSP Mathias Muhire, yagaragarije abaturage ko nta terambere ryagerwaho nta mutekano, abasaba gukomeza ubufatanye mu gukumira ibiwuhungabanya.
Ati “Twese tuzi neza ko umutekano ari wo nkingi y’iterambere, ntacyo twageraho tutawufite. Tuributsa buri wese ugitekereza kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, ko nta mwanya agifite kuko bahagurukiwe ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, ibikorwa byo kubafata bizakomeza bashyikirizwe ubutabera.”
SSP Muhire yashimiye abaturage batanga amakuru ku bahungabanya umutekano, aburira n’abakomeje gushakira amaramuko mu biyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bikunze kuba intandaro y’urugomo n’ubujura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!