00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: KTN yorohereje abashaka kugura ibibanza i Gasanze

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 16 June 2022 saa 10:30
Yasuwe :

Gahunda y’Ikigo gihuza abaguzi n’abagurisha, KTN Rwanda yo gufasha abantu bifuza kubona ibibanza byiza mu Mujyi wa Kigali irakomeje, kuri iyi nshuro iki kigo cyashyize ku isoko ibibanza biherereye i Gasanze mu Murenge wa Nduba.

Gasanze ni kamwe mu duce twa Kigali turi gutera imbere byihuse uko uyu mujyi ugenda waguka, hamaze kugezwa ibikorwa remezo birimo amazi, amashanyarazi n’imihanda.

Nyuma yo kubona ko ari hamwe mu ho abantu bari kwitabira gutura, KTN yashyize ku isoko ibibanza bihari ndetse inashyiraho uburyo bwo gufasha abifuza kuhatura.

Ibi bibanza byagenewe kubakwamo inzu ziciriritse cyangwa izigeretse rimwe biherereye hafi na santere y’ubucuruzi ya Gasanze mu Karere ka Gasabo, ku muhanda uhuza aka gace na Kimironko.

Ibi bibanza bifite ubuso bwa metero 20 kuri 15, buri kibanza kimwe kikagura miliyoni 8 Frw.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa bya KTN Rwanda, Umurungi Janvière, yabwiye IGIHE ko ibi bibanza byose bifite akarusho ko kuba byegereye ibikorwa remezo.

Ati "Hari umuriro, hari amazi, imihanda irahari, byose bikora ku muhanda munini kandi bagiye kuwushyiramo kaburimbo, bikaba byaratunganyijwe bigendanye n’igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Mujyi wa Kigali."

Uretse ibi bibanza biri i Gasanze biri kimwe kigura miliyoni 8Frw, KTN Rwanda ifite n’ibindi bibanza biri mu Murenge wa Rusororo muri Rugende byegereye kaburimbo neza.

Ibi bigura miliyoni 4,5Frw nabyo biri mu cyiciro R1, kigenewe inzu zo mu bwoko bwa ‘cadastre’ cyangwa igeretse rimwe.

KTN Rwanda imaze imyaka 10 itanga serivisi z’ubutaka mu Rwanda, aho ifasha abaturage kugura no kugurisha ibibanza ahari ho hose mu gihugu.

Uwifuza amakuru arambuye kuri ibi bibanza yabaza KTN Rwanda aho ikorera mu Mujyi wa Kigali ku Gishushu cyangwa akabahamagara kuri telefoni 0783001414/ 0789000422 cyangwa akanyura ku rubuga www.ktnrwanda.com.

Ibi bibanza biherereye ku muhanda
Byose biri mu gace kagenewe gutura
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa bya KTN Rwanda, Umurungi Janvière

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .