Gasabo: Imvubu yari imaze iminsi yangiza imyaka y’abaturage yarashwe irapfa

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 8 Werurwe 2020 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo bwatangaje ko Imvubu yari imaze iminsi iteza umutekano muke muri uyu murenge no mu wa Masaka bihana imbibi, yarashwe n’inzego z’umutekano mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru.

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Rusororo na Masaka bari bahangayikishijwe n’imvubu bikekwa ko yaturutse muri Pariko y’Igihugu y’Akagera, yangizaga ibihingwa byabo ndetse bakikanga ko ishobora no guhohotera abantu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nduwayezu Alfred, yemeje ko iyi mvubu yarashwe, bityo abaturage yari iteye inkeke bakwiye gusubiza umutima mu gitereko.

Ati “Ahagana saa 01h45, inzego zibishinzwe zarashe iyi nyamanswa yari imaze iminsi ihangayikishije abaturage; ubu ikigiye gukurikiraho ni ukujya kuyijugunya mu buryo bwatanzweho umurongo n’inzego zose bireba.”

Nduwayezu avuga ko abaturage babanje gukeka ko imyaka yabo iri kwangizwa n’abandi bantu bagamije kubahemukira, ariko baza kubona ibinono by’iyo mvubu.

Uyu muyobozi yavuze ko bakeka ko ishobora kuba yaraturutse muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ikagera muri Gasabo kubera umuvu w’imvura imaze iminsi igwa cyane.

Kugeza ubu nta mibare nyayo igaragaza ibyo iyo mvubu yangije mu gihe yari imaze, ariko amakuru atangwa n’ubuyobozi ni uko nta muntu n’umwe yishe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .