Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023 aho iyi kamyo yari irenze gato ahanzwi nk’i Gasanze yagonze abantu, imodoka na moto.
Aha i Gasanze niho iyi kamyo yagongeye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav4 irangirika bikomeye ariko nayo ihita igwisha urubavu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, yabwiye IGIHE ko hamaze kumenyekana ko umuntu umwe ari we waguye muri iyi mpanuka.
Inzego zitandukanye zahise zitanga ubutabazi bwihuse ku buryo abakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Kuba impanuka zo mu muhanda zikomeje kwiyongera muri ibi bihe hari ababihuza n’impamvu zinyuranye zirimo ubuto bw’umuhanda, abatwara ibinyabiziga basinze, bamwe mu bamotari, abashoferi n’abagenzi bagenda nabi mu muhanda no gusiganwa n’iterambere cyangwa gukorera ku nkeke yaryo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!