00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Imodoka yataye umuhanda igwa mu gishanga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 02:21
Yasuwe :

Imodoka nto yavaga i Nyarutarama yerekeza Kibagabaga mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, yataye umuhanda igwa mu gishanga ariko abantu babiri bari bayirimo ntibagira icyo baba.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2022.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP) Réné Irere yabwiye IGIHE ko iyi modoka yari irimo abantu babiri ndetse polisi yatangiye gushakisha umushoferi wari uyitwaye kuko yahise aburirwa irengero.

Ati “Birakekwa ko impanuka ishobora kuba yatewe n’umuvuduko gusa yari irimo abantu babiri n’umushoferi wari uyitwaye ariko hatangiwe gushakisha uwari uyitwaye kuko bahise bayita aho baragenda kandi uwo yari yanditseho siwe nyirayo kubera ko bari batarakora ihererekanya.”

Yaboneyeho gusaba abatwara ibinyabiziga gukoresha umuhanda neza bakanubahiriza amategeko awugenda ndetse banakora impanuka bakihutira kubivuga kugira ngo inzego zibishinzwe zihagere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .