Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko iyo nkongi yatewe n’umwe mu bakanishi bakorera muri iryo garaje ubwo yari ari gusudira igice cy’imodoka kijyamo lisansi kizwi nka ‘réservoir de carburant’ noneho ibishashi bihura na lisansi nke yari yasigayemo umuriro uhita waka.
Yakomeje avuga ko iyo nkongi yatwitse imodoka zari zirimo ndetse n’ibindi bikoresho byo mu igaraje ndetse ikomeretsa n’abantu babiri.
Ati “Hahiye imodoka esheshatu uhereye kuri iyo yasudirwaga aho eshatu zahiye mu buryo bukomeye izindi eshatu zishya mu buryo bworoheje. Hangiritse kandi ibikoresho by’abakinishi ariko nta muntu wahaburiye ubuzima gusa hari abantu babiri bakomeretse byoroheje. Umwe yakomeretse ku kuguru undi ku kuboko bahita bihutanwa kwa muganga.”
CIP Gahonzire yavuze ko ibarura ry’ibanze ryagaragaje ko ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni 154 Frw gusa ko iryo garaje ryari rifite ubwishingizi.
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritabara ribasha kuzimya iryo garaje ritarakongoka.
CIP Gahonzire yaboneyeho gusaba abantu muri rusange kugira kizimyamwoto no kumenya kuzikoresha kuko zitanga ubutabazi bw’ibanze mu kuzimya inkongi mu gihe Polisi itarahagera.
Yasabye abafite amagaraje by’umwihariko gukorera ahantu hagari kuko baba bakoresha ibikoresho by’umuriro kandi haba hari na lisansi ku buryo guhura n’inkongi ari ibintu biba bishoboka mu gihe amashanyarazi ahuye n’iyo lisansi.
Abantu babonye iyo nkongi babwiye IGIHE ko yagizwemo uruhare n’abakinishi.
Dusabimana Taylor yagize ati “Byatewe n’abana bari barimo gusudira maze barwanira ibyo bakoreshaga.Ni bwo ibishashi byaje gutarukira mu gice [cy’imodoka] kijyamo lisansi (réservoir de carburant) maze bihita biteza impanuka.”
Muhungirwa Saddah ukorera muri resitora iri hejuru y’iryo garaje we yashimye inzego z’umutekano zihutiye gutabara zikazimya uwo muriro ntihagire uhaburira ubuzima.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!