00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Imiryango 350 itishoboye yishyuriwe mituweli

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Nzeri 2022 saa 08:05
Yasuwe :

Abakozi b’ikigo Multilines International Rwanda Ltd, gifasha abacuruzi kohereza no kuvana ibicuruzwa n’imizigo mu mahanga hakoreshejwe indege, ubwoto n’inzira y’ubutaka bakoze umuganda wo kurwanya isuri mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo, banishyurira mituweli imiryango itishoboye 350 yo mu Mudugudu wa Birembo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2022, nibwo abo bakozi bifatanyije n’abaturage bakora umuganda wo kurwanya isuri mu kwirinda ko abatuye muri aka gace bazongera kwibasirwa n’ibiza.

Abaturage babwiye IGIHE ko bishimiye cyane ko bahawe umusanzu wo gukora umuganda wo gucukura imirwanyasuri.

Uwitwa Bimenyimana Jeremie yagize ati “Twabyishimiye kubera ko aka gace kacu gakunze guhura n’ibiza by’amazi aturuka kuri uyu muhanda kuko abawubatse bayoboye amazi aha. Iyo hakozwe umuganda nk’uyu bituma amazi atongera kudusenyera."

Umunyamabanga Nashingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, yavuze ko uyu muganda wakozwe muri aka gace wari ukwiye kuko ari agace gahanamye.

Ati “Aha ni ahantu hahanamye hakunda kugira isuri igatwara imirima y’abaturage ikanabasenyera inzu ku buryo iyo twakoze igikorwa nk’iki cyo gucukura imirwanyasuri biba ari uburyo bwo kugira ngo itagira ibyo yangiza.”

Yakomeje avuga ko bishimiye ko imiryango itishoboye 350 yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza kuko bizatuma umubare w’abishyuye uzamuka dore ko abamaze kuyishyura muri uyu mwaka wa 2022-2023 bagera kuri 75%.

Umuyobozi wa Multilines International Rwanda Ltd, Julie Umutoni, yavuze ko bahisemo kwishyurira imiryango 350 itishoboye mituweli kugira ngo igire ubuzima buzira umuze. Iki kigo cyatanze amafaranga angana na 1.050.000Frw yo kwishyurira iyi miryango mituweli.

Ati “Twe turajwe ishinga no kugira ngo umuturage agire ubuzima bwiza, ni yo mpamvu muri kutubona aha mu Karere ka Gasabo kuko natwe imirimo yacu ariho tuyikorera, ni muri urwo rwego twifatanyije namwe n’inzego za leta mu gukora umuganda rusange kugira ngo ubwo buzima bwiza buhere aho mutuye n’aho mukorera ndetse n’aho mugenda.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo bakora nk’abacuruzi baba bagomba kuzirikana no gufasha abaturage batishoboye kugira ngo bahindure ubuzima bwabo ari nayo mpamvu inyungu baba babonye bagerageza kuyikoramo ibikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Multilines International Rwanda Ltd, imaze imyaka 13 ikorera mu Rwanda n’irenga 20 ikorera mu bindi bihugu byo birimo na Uganda, aho ifite icyicaro gikuru. Ifasha abacuruzi bashaka gukura mu mahanga ibicuruzwa n’imizigo mu mahanga mu bijyanye n’ubwikorezi ndetse igafasha n’abashaka kubikura mu bihugu ikoreramo babijyana mu bindi bihugu. Kugeza ubu iki kigo gikorera mu bihugu birenga 150 hirya no hino ku Isi.

Umuganda wakozwe mu mudugudu wa Birembo mu Murenge wa Bumbogo
Uyu muganda kandi wanitabiriwe n'abaturage batuye muri uyu mudugudu
Umuyobozi wa Multilines International, Umutoni yiftanyije n'abandi mu muganda wo gusibura imirwanyasuri
Abaturage bo mu miryango 350 bahawe mituweli na Multilines International Ltd
Umuyobozi wa Multilines International Julie Umutoni yavuze ko bashishikajwe n'uko abaturage bagira ubuzima bwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .