Aba bana bavuga ko bari kugorwa no kubona aho kurara n’icyo kurya ndetse batari no kubasha kujya kwiga bakaboneraho gusaba ubufasha.
Ubwo bari bagiye ku biro by’Umujyi wa Kigali gutakambira ubuyobozi kugira ngo bube bwarekura nyina, umwe yabwiye IGIHE ati “ Twabonye baza kumutwara nyuma batubwira ko bamufunze.”
Yemeza ko babayeho nabi kuko badapfa korohererwa no kubona icyo kurya n’aho kuryama no kugira ngo babone ababacumbikira biba bigoye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, Mazimpaka Patrick, yabwiye IGIHE ko uyu mugore we na bagenzi bazira kunywa no kugurisha ibiyobyabwenge.
Yagize ati “ Abana bafite aho baba ntabwo baba mu gasozi, twavuganye n’umuyobozi w’Umudugudu kugira ngo bite kuri abo bana. Barazira ibiyobyabwenge.”
Yongeyeho ko uyu mugore na bagenzi be bicuruza bakunze guteza umutekano muke mu mudugudu batuyemo uterwa n’impamvu zitandukanye harimo no kurwanira abagabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!