Gasabo: Hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku mu kwitegura inama ya CHOGM

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Werurwe 2020 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, batangije ubukangurambaga bw’umutekano n’isuku mu rwego rwo kwitegura inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) iteganyijwe kuzabera i Kigali muri Kamena 2020.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2020, nibwo ubuyobozi bw’uyu murenge wa Remera bwatangije ubu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano, nk’umwe mu mirenge iri mu marembo y’ikibuga cy’indege cya Kigali.

Kubera imyiteguro ikomeye y’iyi nama mpuzamahanga y’ibihugu bivuga Icyongereza, muri aka gace hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano haterwa mu nkengero z’imihanda ibiti no gushishikariza abaturage kurangwa n’isuku mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana abatari bake mu bice bitandukanye by’Isi.

Abahatuye bemeza ko mu kwitegura iyi nama, bari kwibanda ku bijyanye n’isuku n’umutekano w’agace batuyemo nk’akanyurwamo n’ibinyabiziga biba bivuye ku kibuga cy’indege.

Bizimana Patrick yagize ati “Inama tuyiteguye neza cyane ku buryo twatangiye gutera n’ibiti mu nkengero z’imihanda abashyitsi bacu bazacamo no gusiga amarangi ku bikuta by’ibipangu byacu kugira ngo abashyitsi bazasange koko isuku ivugwa muri Kigali ari ukuri atari amakabyankuru.”

Mukahirwa Clementine avuga ko atari we uzarota itariki y’iyi nama igera kugira ngo n’abazayitabira bazarebe uko u Rwanda rwateye imbere.

Ati “Ntabwo ari njye uzarota igihe cy’iyo nama kigera kugira ngo n’abanyamahanga bazayitabire bazarebe uko igihugu cyacu cyakataje mu iterambere ry’ibintu bitandukanye birimo umutekano usesuye n’isuku n’ibindi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, unyurwamo n’abashyitsi baba baturutse ku kibuga cy’indege, Murekatete Patricia, ahamya ko hari impinduka iyi nama iri kuzana.

Ati “Mwarabibonye ko hari ahari guterwa indabo ku mihanda havanywemo pasiparumu harimo harashyirwamo indabo. Icya kabiri twakanguriye abaturage kwita ku isuku tunabandikira amabaruwa abibutsa kugira isuku ku bipangu byabo ndetse ko bigira grillage kandi bitarengeje metero ebyiri bakanabisiga amarangi asa.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije mu Karere ka Gasabo, Mudaheranwa Nyirimbibi yagize ati “Ni cyo kintu gisigaye kivugwa mbere y’ibintu byose n’ubu dufite inama y’ishusho ry’uko bimeze tugira buri ku wa Gatatu muri Minaloc, amakuru dufite tuyageza ku baturage ukuntu birimo bigenda byiyongera tubigeza ku baturage.”

Yongeyeho ko muri aka Karere ka Gasabo, bari gushishikariza ahantu hose hahurirwa n’abantu benshi kugira kandagira ukarabe n’uducupa turimo imiti ikura imyanda ku ntoki mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus.

Inama ya CHOGM izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma izaba tariki 22 Kamena 2020. Abaturage miliyari 2.4 nibo bagize ibihugu byo muri Commonwealth, 60% muri bo bari munsi y’imyaka 30.

Bateye ibiti mu gusigasira Kigali itoshye hitegurwa inama ya CHOGM
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Murekatete avuga ko uyu murenge unyuramo abashyitsi benshi ariyo mpamvu isuku igomba kwitabwaho
Abanyerondo nabo bitabiriye ubu bukangurambaga basabwa kunoza umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza