Ni ibyo beretswe mu mahugurwa yiswe ‘Light Touch Model’ yateguwe n’umuryango ‘Umurima w’Ubuzima, GHI (Gardens for Health International), yabereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Ndera.
Ni amahugurwa bakoze icyumweru, yarangiye ku wa 14 Ugushyingo 2024, aho yari agamije kubigisha uburyo bahinga imboga hakoreshejwe ubutaka uko bwaba bungana kose ndetse n’uko bategura indyo yuzuye.
Mugabo Justus ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Imirire n’Ubuzima muri GHI, yavuze ko abahuguwe bigishijwe uburyo bwo gutegura indyo yuzuye kandi bidasabye ubushobozi buhambaye.
Ati “Ntabwo gutegura indyo yuzuye bisaba kuba ufite ubushobozi buhambaye, abo twahuguye twaberetse uburyo babikoramo ku buryo na wa wundi uri mu cyiciro cyo hasi yabona ayo mafunguro.”
Yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu zitera igwingira zirimo n’amakimbirane mu miryango ndetse n’uburangare bw’ababyeyi batita ku burere bw’abana babo.
Niyubahwe Denyse ushinzwe Ubuhinzi muri GHI, yavuze ko abantu badakwiriye gutekereza ko kugira akarima k’igikoni bisaba kuba ufite ubutaka bunini.
Ati “Gutunga umurima w’urugo ntibisaba kuba ufite ubutaka bunini, n’ukodesha na we yagira umurima w’urugo kandi akawimukana. Ashobora gukoresha imifuka cyangwa ibidomoro agashyiramo ubutaka agahingamo imboga. Ibi biri mu mahugurwa twatanze kandi twizeye ko bizagira uruhare mu kurwanya imirire mibi itera igwingira.”
Abahuguwe bavuga ko hari byinshi bungutse kandi bigiye kubafasha mu kurwanya imirire mibi aho batuye, bigisha ababyeyi uko bategura amafunguro y’indyo yuzuye ndetse n’uko bahinga imboga kandi bifashijije uburyo buboroheye.
Niyibizi jean Claude ushinzwe imirire ku kigo Nderabuzima cya Kayanga mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, ni umwe mu bitabiriye amahugurwa. Yavuze ko bizamufasha mu guhugura abaturage b’aho akorera kugira ngo bite ku mirire y’abana babo.
Yagize ati “Twize uburyo twakwishakamo ibisubizo byadufasha guhashya igwingira ry’abana, tutagiye gushaka ibisubizo mu nzego zo hejuru cyangwa se ngo dutegereze inkunga. Iyo abantu bafite ubumenyi mu buhinzi cyane cyane ubw’imboga, bishobora kugira uruhare mu kwihaza mu biribwa.”
Yakomeje avuga ko mu murenge akoreramo imyumvire yo gutegura indyo yuzuye abaturage batarayumva neza, gusa ababyumva ari bo benshi.
Ati “Ubu ntabwo abaturage bari basobanukirwa neza gutegura indyo yuzuye, ariko ubona ko ababyumva ari bo benshi kuruta abatabyumva. Tuzakomeza kubigisha twifashishije ubumenyi twahawe mu mahugurwa kandi twizeye ko icyo cyuho cy’abatabyumva tuzakiziba.”
Mutungirehe Julienne ushinzwe Amarerero mu Murenge wa Rusororo na we yavuze ko aya mahugurwa hari byinshi agiye guhindura.
Yagize ati “Aya mahugurwa yamfashije kumenya uburyo bategura indyo yuzuye no kumenya ibiryo umubyeyi utwite ashobora kurya. Mu murenge mpagarariye usanga ababyeyi bumva gahunda yo gutegura indyo yuzuye ndetse usanga mu marerero yacu bagira uruhare mu kuzana ibyo tugaburira abana. Icyo nzahuguramo ababyeyi ni uburyo bahinga imboga kandi bakoresheje ubutaka bafite.”
Mutungirehe yakomeje avuga ko ahanini igwingira ku bana rituruka ku bumenyi buke ababyeyi baba bafite, bidaterwa n’ubushobozi bule.
GHI ni umuryango umaze imyaka isaga 15, ukaba usanzwe uhugura ababyeyi ku buryo bateguramo amafunguro ndetse n’uburyo bakora ubuhinzi bw’imboga, hakoreshejwe ifumbire itangiza ubutaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!