Gasabo: Gaz yaturitse ihitana uwari uyitetseho n’inzu irakongoka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Mutarama 2019 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Umugore wo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, yahitanywe na Gaz yamuturikanye ubwo yari ayitetseho inakomeretsa umwana we ndetse n’inzu bari batuyemo irashya irakongoka.

Ahagana Saa tatu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama 2019, ni bwo uyu mugore Nagapfura Brigitte w’imyaka 35 yaturikanywe na Gaz yari arimo gutekeraho yitaba Imana ako kanya ndetse inakomeretsa bikomeye umwana we w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko.

Inzu bari batuyemo y’ibyumba bibiri n’uruganiriro nayo yahise ishya irakongoka ku buryo nta kintu na kimwe kizima cyayikuwemo.

Abahageze babwiye IGIHE ko iyi gaz ikimara guturika uyu mugore wayitekeragaho yahise ashiramo umwuka ndetse n’inzu yari atuyemo nayo ihita ifatwa n’inkongi, ku buryo hitabajwe ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi.

Umwana wa nyakwigendera wakomeretse bikomeye, yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo yitabweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Niragire Théophile, yatangarije IGIHE, ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’uko abaturage batari bamenya gukoresha Gaz neza.

Yagize ati “Nibyo yaturitse hanyuma ihitana umugore wari urimo kuyitekeraho inakomeretsa cyane umwana we w’umuhungu w’imyaka 12 ariko we twabashije kumugeza ku bitaro bya Kacyiru, ku buryo dukeka ko ashobora kubaho.”

Yakomeje agira ati “Impanuka ni mpanuka nk’uko yitwa ariko amakuru tugenda tubona kandi afite impamvu ni uko uburyo bwo gukoresha gaz abaturage batari babumenya, yego ni gahunda nziza yo kuva ku bicanwa byangiza ibidukikije tukayikoresha ariko mu by’ukuri mbona hakenewe imbaraga zo kwigisha abantu uko ikoreshwa kuko nubwo babyitabira nta bukangurambaga buhagije burabaho.”

Niragire yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro mu Bitaro bya Kacyiru, aboneraho gusaba inzego zirimo itangazamakuru n’abacuruza gaz ndetse n’ubuyobozi gukomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage gukoresha Gaz neza n’ingaruka byabagiraho bayikoresheje nabi.

Inzu yahiye hitabazwa ishami rya polisi rizimya inkongi
Nta kintu na kimwe cyakuwe muri iyi nzu ari kizima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza