Gasabo: Batatu bashinzwe umutekano batawe muri yombi bakekwaho gukubita umuturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Abantu batatu bari mu bashinzwe umutekano mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, batawe muri yombi na Polisi nyuma yo kugaragara mu mashusho bakubita umuturage.

Ibinyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode.

Abo bayobozi bagaragaye bakubita abo baturage bitwaje ingamba zashyizweho zo guhashya icyorezo cya Coronavirus.

Polisi y’u Rwanda yagize iti “Abitwaza kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus bagahohotera abaturage, ntibazihanganirwa.”

Hashize iminsi mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu hagaragara abayobozi b’inzego z’ibanze bahohotera abaturage cyangwa bagakoresha imbaraga z’umurengera mu gihe bahana abaturage banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .