Izigezweho

Gasabo: Agahinda k’abarokotse Jenoside nyuma y’amafaranga y’imitungo yabo yanyerejwe na ba gitifu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Mata 2021 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, bavuze ko babangamiwe cyane n’uburyo hari bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bariye amafaranga y’imitungo y’ibyabo byangijwe none ubu bakaba bakidegembya.

Bavuga ko ibi byabayeho ubwo Akarere ka Gasabo kayoboragwa n’uwitwa Rwamurangwa Stephen ndetse ko yari yaramaze kugezwaho iki kibazo.

Bamwe muri aba baturage babwiye IGIHE ko abagabo babiri bahoze bayobora Akagari ka Butare gaherereye mu Murenge wa Nduba aribo bariye amafaranga yabo agera kuri 1.800.000.

Bavuga ko aya mafaranga bari barayishyuwe n’ababangirije imitungo muri Jenoside mu rwego rwo kwiyunga, ariko aba bayobozi bakaba barayariye cyane ko aribo bayishyurwaga nk’abahesha batari ab’umwuga kugira ngo bayashyikirize abo yari agenewe.

Bemeza ko kuba aya mafaranga batarayabonye ari bimwe mu bishobora kudindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bitewe n’uko basa nk’aho batabonye ubutabera.

Umwe mu barokotse yagize ati “Bo bahitaga bayikoreshereza noneho nyuma baza kubahindura bagenda bayajyanye.”

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nduba, Ndagijimana Théoneste, we ahamya ko kuba hari abarokotse batari babona ayo mafaranga bari bishyuwe n’ababahemukiye, yajyanywe n’abahoze ari abayobozi babo bishobora kudindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Nk’uko mubizi ba gitifu ni abahesha b’inkiko batari ab’umwuga rero bajyaga bishyuza amafaranga y’abarokotse mu kwishyura imitungo bityo baza kubahindura bajya gukorera ahandi bagenda bayajyanye ntibigera bayagarura, rero ku bumwe n’ubwiyunge urumva wakwiyunga n’umuntu utarabona ubutabera?.”

Yakomeje agira ati “Ubutabera ntabwo bwigeze buboneka kuko iyo imanza zabaye zikanarangira ubutabera bugaragara ko bwabonetse iyo umuntu amaze guhabwa ibyo yatsindiye cyangwa ibyo urukiko rwamuhesheje.”

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogène, na we yemeza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buzi iki kibazo akanashimangira ko bifuza ko abarokotse bakwishyurizwa amafaranga yabo.

Ati “Ni Abanyamabanga Nshingwabikorwa bagiye basimburana bayariye, twe twifuza ko abo baturage bakwishyurizwa abo babaririye ibyabo, ababyangije barishyuye baraniyunga ariko abari mu nzego bari bahagarariye ubuyobozi basa nk’aho bayigeneyemo ahari nk’igihembo cyangwa aribo bishyuwe imitungo yabo bangirijwe.”

IGIHE yahamagaye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, imubaza ibijyanye n’aya mafaranga n’aho bigeze bakurikirana abayobozi bayariye, avuga ko iki kibazo atakizi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .