Gasabo: Abiga mu yisumbuye bashishikarijwe gukumira icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Umuryango International Youth Fellowship (IYF) washishikarije abanyeshuri biga mu Ishuri rya Gisozi riherereye mu Karere ka Gasabo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda, bahabwa n’ibikoresho by’isuku birimo ibigega by’amazi byo gukarabiraho bitandatu, amasabune n’amavuta.

IYF ivuga ko iki gikorwa yafatanyije n’uruganda rwa Sulfo cyo guha GS Gisozi ibikoresho by’isuku no gushishikariza abanyeshuri kwirinda indwara ziterwa n’umwanda cyatangijwe kuri uyu wa 20 Gashyantare 2020 bazagikora uyu mwaka wose.

Umuhuzabikorwa wa International Youth Fellowship mu Rwanda, Nyiribakwe Blaise, yavuze ko iyi gahunda yo kwimakaza isuku irimo gukorwa mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri mu biterwa n’isuku nke.

Coronavirus yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye, iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki ndetse rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani.

Nyiribakwe yavuze ko nubwo iki cyorezo kitaragera mu Rwanda ari kimwe mu biterwa n’umwanda abo banyeshuri bakwiye kwimakaza isuku mu gukumira indwara ziterwa nawe nacyo kirimo.

Ati “Muzi icyorezo cyateye mu Bushinwa? Icyorezo cya Coronavirus kirimo kiraca ibintu. Nubwo kitaragera mu Rwanda ariko hari impungenge z’uko gishobora kuhagera nk’uko cyageze n’ahandi hose. Twizeye neza ko mu gihe abanyeshuri basobanukiwe isuku by’imwihariko iyo mu ntoki bibagirira umumaro wo gutuma biga bafite ubuzima bwiza.”

Umubare w’abamaze kwitaba Imana kubera icyorezo cya Coronavirus mu Bushinwa basaga 2100, abamaze kwandura iyi virusi basaga 74000.

Aba banyeshuri babwiwe inkuru y’umwana warwaye indwara ziterwa n’imirire mibi azikomoye ku mwembe yariye atakarabye intoki akawuryaho microbe, bigatuma ajyanwa mu bitaro, bagirwa inama yo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Mu zindi ndwara ziterwa n’umwanda harimo inzoka zo mu nda, impiswi, ibicurane, Cholera n’izindi zigira ingaruka ku buzima zirimo no kuba zakwica.

Umuyobozi wungirije wa GS Gisozi ushinzwe Imyitwarire, Tuyishimire Assoumpta, yavuze ko ibi bikoresho bahawe bizafasha abanyeshuri n’abarezi kwimakaza isuku mu kigo no mu miryango batuyemo.

Ati “Bizabarinda indwara nyinshi. Ibi bigega nabyo twabyishimiye kuko twari dusanganywe kandagira ukarabe ariko ntoya. Bizatworohereza gukomeza kwimakaza isuku.”

IYF igaragaza ko iyi gahunda yo gushishikariza abanyeshuri umuco wo gukaraba intoki ikorerwa mu bigo by’amashuri 19, ikaba imaze gufasha abanyeshuri barenga ibihumbi 22.

Abanyeshuri bahawe aho gukarabira intoki mu kurwanya umwanda
Abiga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gisozi bashishikarijwe gukumira icyorezo cya Coronavirus bahabwa n’ibikoresho by’isuku
Abanyeshuri bahawe ibigega bitandatu byo gukarabiraho
Umuyobozi wungirije wa GS Gisozi ushinzwe Imyitwarire, Tuyishimire Assoumpta, yereka abanyeshuri uko bakora isuku y'intoki
Abanyeshuri basangijwe inkuru y'umwana wagiye mu bitaro azize kurya umwembe adakarabye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza