Niba waragikinnye kikaguhera, ushime Imana! Gusa si amahirwe ya bose nk’uko bivugwa n’abamaze iminsi basenye ingo zabo muri aka gace k’Umujyi wa Kigali, basaba ko ubuyobozi bubafasha hakajyaho uburyo buhamye bwo kugenzura abakoresha ikiryabarezi.
Nshimiyimana Eric yatandukanye n’umugore we kubera ikiryabarezi, kugeza ubwo atari akibasha guhahira urugo.
Yagize ati “Turasaba ubuyobozi guca ibiryabarezi kuko umuntu arakorera ibihumbi bitanu yaza akaba abishyizemo bikaba biragiye agatangira gutekereza kujya kwiba umuntu kandi bitari bikwiye rimwe na rimwe , akabura n’ayo guhahira abana.”
Mukayisenga Adeline na we yatanye n’umugabo we kubera uburyo amafaranga yose yakoreraga yayakinaga mu kiryabarezi.
Yagize ati “Umugabo wanjye nicyo cyatumye dutandukana kuko yarakoraga amafaranga yose agahita ayajyana mu kiryabarezi ku buryo byatumye abana banjye bajya kuba ku muhanda kubera guhora bicwa n’inzara mpitamo gutandukana na we.”
Biziyaremye Innocent na we yagize ati “Badufashije bakareka kureba inyungu bitanga bakabica byafasha benshi kuko urugero nk’ubu byantanyije n’umugore twari twarasezeranye kuko amafaranga yose nakoreraga nahitaga njya kuyakina ngo ndebe ko nayabyaza andi, bikarangira kiyatwaye.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, we yavuze ko imikino y’amahirwe yemewe n’amategeko, asaba abaturage kuyikina bashyizemo ubwenge kugira ngo itabasubiza inyuma.
Yagize ati “ Imikino y’amahirwe iremewe muri iki gihugu, hari amabwiriza ayigenga iyo ikorwa hakurikijwe amabwiriza ayigenga iba yemewe. Icyo tubwira abantu ni uko igihe bagiye kuyikina bibasaba kuyakina bashyizemo ubwenge kuko iyo bakinnye nk’amafaranga bari kujya guhahiramo abana ibirayi baba bakoze amakosa.”
Kugeza ubu mu Rwanda hari sosiyete 24 z’imikino y’amahirwe zikoramo abasaga ibihumbi bitanu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!