Gasabo: Abantu bane bafashwe bakekwaho kwiba umucuruzi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Mata 2020 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiba umucuruzi mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, bafatanwa na bimwe mu byo bakekwaho kwiba.

Kuri uyu wa Kane tariki 9 Mata, uwo mucuruzi yari yanditse ubutumwa kuri Twitter atabaza inzego zitandukanye avuga ko mu cyumweru kimwe yibwe inshuro eshatu.

Yavuze ko afite ibimenyetso bigaragaza abamwibye kuko bahasize telefone n’indangamuntu.

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu yasubije uwari watabaje kuri Twitter, imumenyesha ko abakekwaho kumwiba bafashwe.

Yagize iti “Twamaze guta muri yombi bane bakekwaho kwiba […] bafatanywe na bimwe mu byibwe. Bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.”

Ingingo ya 166 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu bituma ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri harimo kuba uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, iyo kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .