Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru, i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Mu gitondo cyo ku wa 3 Gashyantare 2023, nibwo abantu 11 bapfuye abandi basaga 30 garakomereka ubwo ubwanikiro bwa "Koperative Duharanire Ubukire - Gasagara" mu Karere ka Gasabo bwabagwiraga.
Icyo gihe Guverinoma y’u Rwanda yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru i Rusororo nibwo habaye umuhango wo gushyingura abishwe n’iyi mpanuka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, yahagarariye Guverinoma y’u Rwanda mu gufata mu mugongo imiryango yabo.
Mu ijambo rye, yihanganishije imiryango yabuze abayo n’ifite abakomerekeye muri iyo mpanuka, ababwira ko Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije nabo mu kababaro kandi izakomeza kubaba hafi nk’uko yabitangiye.
Yagize ari "Mu izina rya Leta y’u Rwanda twaje kubakomeza no kubafata mu mugongo. Mwatakaje abavandimwe, abana, ababyeyi ariko mwumve ko natwe tubabaye kuko n’igihugu cyatakaje abantu bacyo. Aba bavandimwe bitahiye ariko basize umurage mwiza - umurage w’umurimo."
"Nka Leta tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo ubuzima bukomeze, yaba mu mibereho ndetse no gukomeza imikorere ya koperative. Hari ibyo abantu basabye byo kwita ku buziranenge bw’ibyo abaturage bakoresha, n’ubundi ni inshingano zacu. Turabizeza ko ibyabaye bitazongera."
Ubwo impanuka yabaga, bikekwa ko yatewe n’umuyaga wahushye inzu yanikwagamo ibigori, isakaye ariko mu mpande ifashwe n’ibiti.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desire, yemeje ko ibiti byari byubakishije ubu bwanikiro byari byaratangiye kumungwa.
Ati "Ngira ngo hangari kuba ishashe ubu ni ubwa gatatu bashyizemo ibigori, icyakora nk’uko bigaragara ibiti bigaragara ko hasi byari byatangiye kumungwa. Umusaruro rero w’ibigori bigaragara ko ibigori byabaye byinshi uburemere bwabyo bikaba byananiwe kwihanganira ibyo biti. Umuyaga rero wari umaze gucaho birumvikana ko ubwo buremere bw’ibigori n’umuyaga ibiti byananiwe kwihanganira ibyo bigori."
Itangazo Minisitiri w’Intebe yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko Guverinoma yifatanyije n’ababuze ababo.
Ati "Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka. Abakomeretse bajyanywe kwa muganga, ubu barimo kwitabwaho. Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka."
Guverinoma yijeje ko hagiye kongerwa imbaraga mu ngamba zo gukurikirana ireme ry’imyubakire kugira ngo impanuka nk’izi zirindwe.

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!