Gasabo: Abagore n’urubyiruko bo muri FPR bari gufasha bagenzi babo guhangana n’ingaruka za COVID-19

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’abagore n’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo ku bufatanye n’inzego zitandukanye barimo gutanga inkunga n’amahugurwa ku rubyiruko n’abagore kugira ngo babashe kuzahura imishinga yabo yadindijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Abayobozi b’Urugaga rw’Abagore n’Urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi muri Gasabo bagaragaje ko hari ibibazo by’ubukene byaturutse ku ngaruka za COVID-19 yatumye benshi mu bikorera bahomba, abandi imishinga yabo ikadindira.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 25 Ukwakira 2020, mu mahugurwa uru rugaga rwatanze ku rubyiruko n’abagore biganjemo ba rwiyemezamirimo bo muri Gasabo agamije kubafasha kuzahura imishinga yabo yadindijwe na COVID-19.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Rugera Jeannette, yabwiye IGIHE ko hari abagore bagizweho ingaruka zo kutabasha gukora muri ibi bihe bya COVID-19 cyane cyane abakoraga ubucuruzi buciriritse.

Aba bagore ngo mu gihe cya guma mu rugo igishoro bari bafite bagikoresheje ibindi kuko batabashaga gucuruza ku buryo rikeneye kwitabwaho.

Yagarutse ku cyo abo bagore barimo gufashwa agira ati “Abo bagore dufite gahunda yo kubitaho, kugira ngo tubazamure tubashakire ubushobozi, tunabegere tubigishe tubahe inzira yo gukora umurimo unoze kandi biteze imbere.’’

Rugera yavuze ko hari igikorwa batangiye cyiswe “One Hundred Women” aho bafashijemo abagore 100 buri wese akaba yarahawe igishoro cy’ibihumbi 100 Frw bakaba ngo bagiye gukomeza kubafasha no kubahugura ku kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Munyurangabo Evode, yavuze ko urubyiruko rugifite inzitizi rwatewe n’ingaruka za COVID-19 zatumye imishinga idindira.

Ati “Urubyiruko rwari rwarihangiye imirimo itandukanye nk’ubuhinzi, ubworozi cyangwa se n’indi yo guhindura imibereho yabo, iyo yose yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19. Ubu rero urubyiruko rurimo gushaka uko rwakwikura muri izo nzitizi kugira ngo bakomeze kwiteza imbere. Ni na yo mpamvu y’aya mahugurwa kugira ngo bafashwe kwiteza imbere.’’

Yagarutse ku byo urubyiruko rurimo gufashwa rugahabwa inkunga mu kuzahura imishinga yarwo.

Ati “Abayobozi mu nzego zitandukanye hari uburyo bwashyizweho bwo kugira ngo bazahure cyangwa se bafashe urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo ngo barusheho kuzahura imishinga yabo yazahajwe n’ingaruka za COVID-19 babafashe kwiteza imbere cyangwa se batere inkunga imishinga yabo yadindijwe na COVID-19 ngo barusheho kwiteza imbere.’’

Abitabiriye amahugurwa y’Urugaga rw’Abagore n’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi bashishikarijwe kwihangira imirimo nk’inkingi yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Babwiwe ko bakwiye kumenya gukoresha impano zibarimo bakazikoresha biteza imbere aho gutegereza guhabwa akazi n’abandi.

Intore y'Umuryango RPF Inkotanyi, Mberabahizi Raymond ni umwe mu batanze ibiganiro
Komiseri wa FPR Inkotanyi ku rwego rw'Igihugu, Sheikh Abdul Karim Harerimana
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Rugera Jeannette, yavuze ko hari abagore bagizweho ingaruka zo kutabasha gukora cyane abakoraga ubucuruzi buciriritse
Chairman wa FPR ku rwego rw'Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen
Umuhanzi wari uyoboye umwanya wo gushyiraho morali
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, mu bitabiriye iki gikorwa
Umwe mu bitabiriye amahugurwa abaza ikibazo
Komiseri w'Umuryango RPF Inkotanyi ku rwego rw'igihugu Kwizera Christelle nawe yitabiriye ibi biganiro
Umuyobozi w'Urugaga rw'Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Evode Munyurangabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .