Gasabo: Abagore bo mu rugaga rwa FPR Inkotanyi baremeye bagenzi babo 100 (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Ukwakira 2019 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, baremeye abagore bagenzi babo batishoboye 100 babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Buri mugore waremewe yahawe amafaranga ibihumbi 100FRW; bose hamwe bahawe miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nkunga ikaba igamije kubafasha gukora ubucuruzi buciriritse cyangwa se indi mirimo ibabyarira inyungu kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyo kuremera aba bagore kikaba kiri muri gahunda yiswe “One Hundred Women”, aho buri bagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi muri buri karere biyemeje kuremera byibura abagore 100 batishoboye kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Mu muhango wo gushyikiriza aba bagore iyo nkunga, wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Perezida w’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu Mukantabana Marie, yavuze ko iyi gahunda yatekerejwe mu rwego rwo gufasha abagore bafite imbaraga zo gukora ariko bakagira imbogamizi y’ubushobozi.

Yagize ati “Ni gahunda igamije gufasha bagore bari mu cyiciro cya mbere ariko bafite imbaraga zo gukora babangamiwe n’ubukene. Urugaga rw’abagore rwatekereje ko dushobora kubaremera nk’uko dusanzwe turemera ariko tukabaha igishoro cyo kwifashisha umushinga uzabafasha bo ubwabo batekereje kugira ngo bave mu cyiciro cya mbere bajye mu cya Kabiri cyangwa icya Gatatu.”

Yongeyeho ko One hundred Women ari uburyo bushya bwo kuremera umuntu ushoboye gukora ariko afite ubushobozi buke bw’amafaranga yatekerejwe n’abagore bo muri FPR Inkotanyi kugira ngo bafashe bagenzi babo batishoboye.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Rugera Jeannette, yasabye abagore baremewe gukoresha neza inkunga bahawe kugira ngo izabafashe kwiteza imbere.

Yagize ati “Icyo tubasaba ni uko amafaranga babonye bayakoresha mu mishinga bateguye kugira ngo babashe kwiteza imbere ntibayapfushe ubusa ndetse ntibayakoreshe ibindi atagenewe kugira ngo bazabashe kubona umusaruro ugaragara.”

Mujawayezu Caritas, avuga ko yishimiye inkunga y’ibihumbi 100 yahawe kuko izamufasha kuva mu cyiciro cya kabiri abarizwamo akajya mu cya Gatatu.

Ati “Aya mafaranga bampaye nayishimiye cyane kubera ko nari ndi hasi y’ubukire ariko aya mafaranga mbona azanteza intambwe kuko nayahawe narabanje gukora umushinga w’imboga n’imbuto mbere yo kumpugura uko nkwiye kuyakoresha.”

Uyu mugore yasoje avuga ko yizeye ko iyi nkunga yahawe izamukura mu cyiciro cya kabiri nkajya mu cya gatatu cyagwa icya Kane.

Abagore baremewe banahawe impamyabushobozi z'amahugurwa bakoze yo kwihangira umurimo
Bose bahawe impamyabushobozi yiyongera ku nkunga y'ibihumbi 100 FRW
Abayobozi bakuru mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi bitabiriye uyu muhango
Ubwo hatangwaga sheki ya miliyoni 10 zo gufasha abagore 100
Umwe mu babyeyi baremewe
Perezida w’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu Mukantabana Marie yavuze ko iyi gahunda yatekerejwe mu rwego rwo gufasha abagore bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .